Gutegeka kwa Kabiri 9:1-29

  • Impamvu Abisirayeli bahawe igihugu (1-6)

  • Abisirayeli barakaza Yehova inshuro enye (7-29)

    • Ikimasa cya zahabu (7-14)

    • Mose yinginga cyane Yehova (15-21, 25-29)

    • Bongera kurakaza Yehova inshuro eshatu (22)

9  “Nimwumve mwa Bisirayeli mwe! Dore uyu munsi mugiye kwambuka Yorodani,+ mujye mu bihugu bifite abaturage benshi kubarusha kandi babarusha imbaraga mubyigarurire.+ Ni ibihugu bifite imijyi ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende cyane,+  bituwe n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki,+ abo mwe ubwanyu muzi kandi mwumvise babavugaho ngo: ‘ni nde watsinda abahungu ba Anaki?’  Uyu munsi mumenye neza ko Yehova Imana yanyu azambuka akabagenda imbere.+ Ameze nk’umuriro utwika+ kandi azarimbura abanzi banyu. Azabatsinda mubyirebera kugira ngo namwe muhite mubirukana mubarimbure nk’uko Yehova yabibasezeranyije.+  “Yehova Imana yanyu namara kwirukana abo bantu imbere yanyu, ntimuzibwire mu mitima yanyu muti: ‘gukiranuka kwacu ni ko kwatumye Yehova atuzana muri iki gihugu ngo tucyigarurire,’+ kuko ibikorwa bibi byabo+ ari byo bigiye gutuma Yehova abirukana.  Kuba mugiye mu gihugu cyabo ngo mucyigarurire, si uko mukiranuka cyangwa mukora ibyiza gusa. Ahubwo impamvu igiye gutuma Yehova yirukana abo bantu,+ ni ibibi bakora no kugira ngo Yehova akore ibyo yarahiriye ba sogokuruza banyu, Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+  Ubwo rero ntimwibwire ko gukiranuka kwanyu ari ko gutumye Yehova Imana yanyu abaha iki gihugu cyiza ngo mucyigarurire, kuko mutumva.*+  “Ntimuzigere mwibagirwa ukuntu mwarakarije Yehova Imana yanyu mu butayu.+ Kuva igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa kugera aho mugereye aha, mwakomeje kwigomeka kuri Yehova.+  Ndetse no kuri Horebu mwatumye Yehova arakara. Yehova yarabarakariye cyane ku buryo yashatse no kubarimbura.+  Igihe nazamukaga umusozi ngiye guhabwa ibisate by’amabuye,+ ari byo bisate biriho isezerano Yehova yagiranye namwe,+ namaze kuri uwo musozi iminsi 40 n’amajoro 40.+ Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa. 10  Nuko Yehova ampa ibisate bibiri by’amabuye byandikishijweho urutoki rwe, byariho amagambo yose Yehova yababwiriye hagati mu muriro, igihe mwari muteraniye kuri uwo musozi.+ 11  Nyuma y’iyo minsi 40 n’amajoro 40, Yehova yampaye bya bisate bibiri by’amabuye, ari byo bisate biriho isezerano. 12  Yehova yarambwiye ati: ‘haguruka uhite umanuka uve hano, kuko abantu bawe wakuye muri Egiputa bakoze icyaha.+ Bahise bareka ibyo nabategetse. Bicuriye igishushanyo.’+ 13  Nuko Yehova arambwira ati: ‘nitegereje aba bantu nsanga ari abantu batumva.+ 14  None reka mbarimbure ntume amazina yabo yibagirana munsi y’ijuru, maze abe ari wowe uzakomokwaho n’abantu benshi kandi bafite imbaraga kubarusha.’+ 15  “Nuko ndamanuka, mva kuri uwo musozi wakagaho umuriro ugurumana,+ mfite mu ntoki bya bisate bibiri biriho isezerano.+ 16  Ndebye nsanga mwacumuye kuri Yehova Imana yanyu. Mwari mwacuze igishushanyo cy’ikimasa. Mwahise mureka ibyo Yehova yari yarabategetse.+ 17  Najugunye hasi bya bisate bibiri nari mfite mu ntoki, mbijanjagurira imbere y’amaso yanyu.+ 18  Napfukamye imbere ya Yehova nk’ubwa mbere, mara iminsi 40 n’amajoro 40. Sinigeze ngira icyo ndya cyangwa ngo ngire icyo nywa,+ bitewe n’ibyaha byose mwakoze mugahemukira Yehova mukamurakaza. 19  Nari natewe ubwoba n’ukuntu Yehova yari yabarakariye cyane,+ akagera n’ubwo ashaka kubarimbura. Icyakora, icyo gihe nabwo Yehova yaranyumvise.+ 20  “Yehova yarakariye cyane Aroni ku buryo yashatse kumurimbura.+ Ariko icyo gihe nabwo ninginze cyane musabira. 21  Nuko mfata cya kimasa+ mwacuze kigatuma mukora icyaha, ndagitwika, ndakijanjagura, ndagisya ngihindura umukungugu, hanyuma nyanyagiza uwo mukungugu mu mugezi watembaga uva kuri uwo musozi.+ 22  “Nanone kandi mwarakarije Yehova i Tabera,+ i Masa+ n’i Kiburoti-hatava.+ 23  Igihe Yehova yaboherezaga muvuye i Kadeshi-baruneya+ akababwira ati: ‘muzamuke mwigarurire igihugu nzabaha,’ mwarigometse ntimwumvira itegeko rya Yehova Imana yanyu,+ ntimwamwizera+ kandi mwanga kumwumvira. 24  Kuva nabamenya, nta gihe mutigometse kuri Yehova. 25  “Nuko mpfukama imbere ya Yehova iminsi 40 n’amajoro 40,+ bitewe n’uko Yehova yari yavuze ko agiye kubarimbura. 26  Ntangira kwinginga Yehova nti: ‘Yehova Mwami w’Ikirenga, nturimbure aba bantu kuko ari umutungo wawe bwite.+ Wabakijije ukoresheje imbaraga zawe, ubakura mu gihugu cya Egiputa ukoresheje ukuboko kwawe gukomeye.+ 27  Ibuka abagaragu bawe, Aburahamu, Isaka na Yakobo.+ Wirengagize kutava ku izima kw’aba bantu, ntiwite ku bibi bakora no ku cyaha cyabo,+ 28  kugira ngo abo mu gihugu wadukuyemo batazavuga bati: “Yehova yananiwe kubajyana mu gihugu yabasezeranyije kandi kubera ko abanga, yabakuye ino kugira ngo abicire mu butayu.”+ 29  Byongeye kandi ni abantu bawe, bakaba n’umutungo wawe bwite,+ wakujeyo imbaraga zawe nyinshi.’*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “muri abantu batagonda ijosi.”
Cyangwa “wakujeyo imbaraga zawe nyinshi n’ukuboko gukomeye.”