Habakuki 1:1-17
1 Aya ni amagambo umuhanuzi Habakuki* yabwiwe binyuze ku iyerekwa:
2 Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva?+
Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari?+
3 Kuki utuma mbona ibibi,Kandi ugakomeza kwihanganira abantu bakandamiza abandi?
Kuki wemera ko abantu bagira urugomo kandi bagatwara iby’abandi?
None se, kuki wemera ko intonganya n’amakimbirane bikomeza kubaho?
4 Nta muntu ukigendera ku mategeko,Kandi ubutabera ntibugikurikizwa.
Dore umuntu mubi akandamiza umukiranutsi!
Ni yo mpamvu ubutabera butakibaho.+
5 “Nimurebe mu bindi bihugu, mwitegereze ibiri kuba.
Nimutangare kandi mwumirwe,Kuko hari ikintu kigiye kuzaba mu gihe cyanyu.
Ni igikorwa mudashobora kwemera, nubwo hagira ukibabwira.+
6 Ngiye kuzana Abakaludaya!+
Ni abantu barakaye cyane kandi batagira impuhwe.
Bazagera ahantu hanini ku isi,Bigarurire ahantu hatari ahabo.+
7 Ni abantu bateye ubwoba kandi batinyitse.
Ni bo bishyiriyeho amategeko bagenderaho kandi bumva ko nta wubarusha imbaraga.*+
8 Amafarashi yabo ariruka cyane kurusha ingwe.
Arakaze kurusha ibirura bya nijoro.+
Amafarashi yabo y’intambara agenda adakoza amaguru hasi,Kandi aje aturutse kure,Aguruka nka kagoma* yihuta cyane igiye gufata icyo irya.+
9 Abo bantu bose bazanywe no gukora ibikorwa by’urugomo.+
Bagenda bahanze amaso imbere nk’umuyaga w’iburasirazuba,+Bagahuriza hamwe abantu bangana n’umusenyi wo ku nyanja, bakababoha.
10 Baseka abami,Kandi basuzugura abayobozi bakuru.+
Basuzugura imijyi ifite inkuta zikomeye,+Bakayirundaho ibirundo by’ibitaka kugira ngo bayigarurire.
11 Bazaba bagenda nk’umuyaga, banyure mu gihugu.
Ariko bazaba bakwiriye guhanwa bitewe n’ibibi bakora,+Kuko bumva ko imbaraga bafite bazihabwa n’imana yabo.”*+
12 Yehova, ese ntiwahozeho kuva kera cyane?+
Ni wowe Mana yanjye. Uri Uwera kandi ntushobora gupfa.*+
Yehova, abo bantu wabashyizeho kugira ngo bahane abakoze nabi.
Gitare cyanjye,+ wabashyizeho kugira ngo baduhane.+
13 Uratunganye cyane ku buryo utakomeza kureba ibibi,Kandi ntushobora gukomeza kwihanganira ubugizi bwa nabi.+
None se kuki ukomeza kwihanganira abakora iby’uburiganya,+Ugakomeza kwicecekera igihe umuntu mubi agirira nabi umurusha gukiranuka?+
14 Kuki umuntu umugira nk’amafi yo mu nyanja,Ukamugira nk’ibikururuka bidafite umuyobozi?
15 Bafata* abantu bose nk’abafatisha amafi indobani,*Bakabafata nk’ufata amafi mu rushundura.
Babateranyiriza hamwe nk’amafi ari mu rushundura.
Ibyo bituma bishima bakanezerwa.+
16 Ni yo mpamvu batambira ibitambo inshundura zabo,Bagatwikira imibavu inshundura barobesha.
Ibyo ni byo bituma babona ibyokurya byuzuye amavuta,Kandi bakabona ibyokurya bishimira.
17 Ese bazakomeza gufatira abantu mu nshundura zabo?*
None se bazakomeza kwica abantu bo mu bihugu bitandukanye nta mpuhwe bafite?+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora kuba bisobanura ngo: “Uhoberana ubwuzu.”
^ Cyangwa “icyubahiro.”
^ Ni ubwoko bw’igisiga.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Imbaraga zabo ni zo mana yabo.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Ntituzapfa.”
^ Abavugwa aha ni Abakaludaya.
^ Ni akuma bakoresha baroba amafi.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Bakomeza kubangura inkota zabo.”