Habakuki 2:1-20

  • “Nzakomeza kuba maso kugira ngo ntegereze icyo Imana izavuga” (1)

  • Yehova asubiza umuhanuzi (2-​20)

    • ‘Ukomeze gutegereza ibiri mu iyerekwa’ (3)

    • Umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe (4)

    • Ibibazo bitanu bikomeye Abakaludaya bazahura na byo (6-20)

      • Abatuye isi bose bazamenya Yehova (14)

2  Nzahagarara aho nkorera izamu,+Kandi nzakomeza guhagarara hejuru y’inkuta zikomeye. Nzakomeza kuba maso kugira ngo ntegereze icyo Imana izavuga binyuze kuri njye,Ndebe n’icyo nzasubiza nincyaha.   Hanyuma Yehova aransubiza ati: “Andika ibyo weretswe, ubyandike neza ku bisate by’amabuye,*+Kugira ngo uzabisoma mu ijwi riranguruye azashobore kubisoma adategwa.+   Ibiri muri iryo yerekwa bizaba mu gihe cyagenwe. Icyo gihe kizagera vuba kandi ibiri muri iryo yerekwa, bizaba nta kabuza. Niyo icyo gihe cyasa n’igitinze, ukomeze kugitegereza.+ Icyo gihe kizagera rwose! Ntikizatinda!   Umuntu w’umwibone,Ntakora ibikorwa byiza. Ariko umukiranutsi azabeshwaho n’ubudahemuka bwe.*+   Mu by’ukuri divayi ishobora gutuma umuntu akora ibikorwa by’ubusazi. Ni yo mpamvu umuntu wiyemera nta cyo azageraho. Aba yifuza kurusha Imva* itajya ihaga,Kandi kimwe n’urupfu ntashobora guhaga. Akomeza kwigarurira ibihugu byose,Kandi akikoranyirizaho abantu b’amoko yose.+   Ese abo bose ntibazajya bamuseka, bakamuvuga nabi bakoresheje imigani?+ Bazajya bavuga bati: ‘Azahura n’ibibazo bikomeye, uwigwizaho ibintu bitari ibye,Kandi agakomeza gufata amadeni. Ubwo se azabikora ageze ryari?   Ese abo ufitiye amadeni ntibazaza bakakwishyuza bagutunguye? Bazaza aho uri, bagufate bakujegeze cyane,Kandi bagutware ibyawe.+   Abantu basigaye bose bazaza bagutware ibyawe,Kubera ko nawe watwaye ibintu byo mu bihugu byinshi,+Ukica abantu benshi,Ukarimbura igihugu,Imijyi n’abayituye.+   Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ukora ibikorwa bibi kugira ngo ashakire inyungu umuryango we,Akubaka icyari cye hejuru cyane,Kugira ngo atagerwaho n’ibibazo. 10  Wiyemeje gukoza isoni umuryango wawe. Igihe warimburaga abantu benshi, wari wishyizeho icyaha.+ 11  Ndetse n’amabuye yo mu nkuta azasakuza abarege,Maze ibiti byo ku gisenge biyashyigikire. 12  Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu ubanza kwica abantu, kugira ngo yubake umujyi,Agashinga umujyi ugakomera bitewe n’uko yakoze ibikorwa bibi. 13  Dore ibyo abantu baruhira, amaherezo bitwikwa n’umuriro kandi ibyo abantu bavunika bashaka, amaherezo bibabera imfabusa. None se Yehova si we wemera ko ibyo bibaho?+ 14  Abatuye isi bose bazamenya ko Yehova afite icyubahiro cyinshi,Nk’uko amazi aba ari menshi mu nyanja.+ 15  Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese uha bagenzi be ibinyobwa bisindisha,Abigiranye umujinya n’uburakari,Kugira ngo abasindishe maze abarebe bambaye ubusa. 16  Uzasuzugurwa aho guhabwa icyubahiro. Nawe uzanywa usinde wambare ubusa maze abantu babone ko utakebwe. Yehova azakunywesha ku gikombe cyo mu kuboko kwe kw’iburyo,+Kandi icyubahiro cyawe kizasimburwa no gukorwa n’isoni. 17  Urugomo wakoreye Libani nawe uzarukorerwa. Ibikorwa bibi byo kurimbura wakoze bigatera n’ubwoba inyamaswa, bizakugarukaBitewe n’abantu bose wishe,N’urugomo wakoreye isi,Ukarukorera imijyi, ukarukorera n’abayituye bose.+ 18  Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,Kandi ari umuntu wakibaje? Igishushanyo gicuzwe mu cyuma* hamwe n’umuntu wigisha ibinyoma bimaze iki,Ku buryo uwabikoze yabyiringira,Agakora ibigirwamana bitagira akamaro kandi bidashobora kuvuga?+ 19  Azahura n’ibibazo bikomeye, umuntu wese ubwira igiti ati: “Kanguka!” Cyangwa akabwira ibuye ridashobora kuvuga ati: “Kanguka utwigishe!” Iryo buye riba risizeho zahabu n’ifeza+Kandi ntiriba rihumeka.+ 20  Nyamara Yehova we, ari mu rusengero rwe rwera.+ Abatuye isi bose nibacecekere imbere ye!’”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “utubaho.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Kwizera; imyizerere.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “gishongeshejwe.”