Hagayi 2:1-23

  • Urusengero rwa kabiri ruzuzura icyubahiro (1-9)

    • Nzatigisa ibihugu byose (7)

    • Ibintu by’agaciro byo mu bihugu byose bizaza muri iyi nzu (7)

  • Kongera kubaka urusengero byari gutuma babona imigisha (10-19)

    • Kuba ikintu ari icyera ntibituma ibindi bintu biri kumwe na cyo bihinduka ibyera (10-14)

  • Ubutumwa bugenewe Zerubabeli (20-23)

    • “Nzakugira nk’impeta iriho kashe” (23)

2  Ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa karindwi, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati:  “Baza Zerubabeli+ umuhungu wa Salatiyeli ari we guverineri w’u Buyuda,+ umutambyi mukuru ari we Yosuwa+ umuhungu wa Yehosadaki+ n’abaturage bose uti:  ‘ni ba nde basigaye muri mwe babonye ubwiza uru rusengero rwahoranye?+ Ubu se murarubona mute? Ese ntimubona ko nta gaciro rufite urugereranyije n’uko rwari rumeze kera?’+  “Yehova aravuze ati: ‘ariko noneho Zerubabeli we gira ubutwari! Nawe mutambyi mukuru Yosuwa umuhungu wa Yehosadaki, gira ubutwari!’ “Nanone Yehova aravuze ati: ‘mugire ubutwari namwe abatuye mu gihugu mwese kandi mukore.’+ “‘Ndi kumwe namwe!’+ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.  ‘Mwibuke ibyo nasezeranye namwe, igihe mwavaga muri Egiputa,+ kandi na n’ubu umwuka wanjye uracyari kumwe namwe.*+ Ntimugire ubwoba.’”+  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘hasigaye igihe gito nkongera ngatigisa ijuru, isi, inyanja n’ubutaka.’+  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘nzatigisa ibihugu byose, maze ibintu by’agaciro* byo mu bihugu byose bize muri iyi nzu.+ Nzatuma iyi nzu igira ubwiza buhebuje,’+  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘ifeza ni iyanjye na zahabu ni iyanjye.’  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘iyi nzu nshya, nzatuma igira ubwiza buruta ubwa kera.’+ “Nanone Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘aha hantu nzatuma hagira amahoro.’”+ 10  Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri w’ubutegetsi bwa Dariyo, Yehova yatanze ubutumwa abinyujije ku muhanuzi Hagayi,+ aravuga ati: 11  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘baza abatambyi ibirebana n’amategeko, ubabaze uti:+ 12  “umuntu aramutse atwaye mu mwenda we inyama zejejwe, maze uwo mwenda ugakora ku mugati cyangwa ku isupu, kuri divayi cyangwa ku mavuta, cyangwa ku kindi kiribwa cyose, ese ibyo biribwa byahinduka ibyera?”’” Abatambyi barasubiza bati: “Oya!” 13  Hagayi arongera arababaza ati: “Ese umuntu wanduye* bitewe n’uko yakoze ku murambo aramutse akoze kuri ibyo bintu, byakwandura?”+ Abatambyi barasubiza bati: “Byakwandura.” 14  Hagayi aravuga ati: “Dore uko Yehova avuze: ‘uko ni ko aba bantu bameze. Abisirayeli ni uko bameze imbere yanjye. Ibikorwa byabo ni ko bimeze kandi n’ibyo bantambira ni ko bimeze. Byose biranduye.’ 15  “‘None rero, mujye mutekereza ibyabaye mbere y’uko batangira kubaka urusengero rwa Yehova.+ 16  Ese muribuka uko byari bimeze? Iyo umuntu yageraga ku kirundo cy’ingano gikwiriye kuvamo imifuka nka 20 yabonagamo imifuka 10 gusa. Uwajyaga ku rwengero rwa divayi rukwiriye kuvamo nka litiro 50, yasangagamo nka 20 gusa.+ 17  Ibyo mwahinze natumye byuma, birabora,+ kandi mbiteza urubura. Ariko nta n’umwe muri mwe wangarukiye.’ Uko ni ko Yehova avuze. 18  “‘Ndabinginze nimuzirikane ibi uhereye uyu munsi, kuva ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa cyenda, igihe fondasiyo y’urusengero rwa Yehova yashyirwagaho,+ mutekereze mwitonze kuri ibi: 19  Ese hari ibinyampeke bisigaye mu bubiko?+ Ese divayi, igiti cy’umutini, igiti cy’amakomamanga* n’igiti cy’umwelayo ntibyanze kwera? Uhereye uyu munsi, nzajya mbaha umugisha.’”+ 20  Ku itariki ya 24 z’uko kwezi, Yehova yatanze ubutumwa bwa kabiri+ abinyujije kuri Hagayi, aravuga ati: 21  “Bwira Zerubabeli guverineri w’u Buyuda uti: ‘ngiye gutigisa ijuru n’isi.+ 22  Nzahirika intebe z’ubwami, nkureho ububasha bw’abami bo mu bihugu,+ nzubika igare ry’intambara n’abarigenderaho kandi abagendera ku mafarashi bazagwana na yo, buri wese yicwe n’inkota y’umuvandimwe we.’”+ 23  “Yehova nyiri ingabo aravuze ati: ‘kuri uwo munsi, nzagukoresha wowe mugaragu wanjye Zerubabeli,+ umuhungu wa Salatiyeli.’+ Nanone Yehova aravuze ati: ‘nzakugira nk’impeta iriho kashe, kuko ari wowe natoranyije.’ Uko ni ko Yehova nyiri ingabo avuze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Igihe umwuka wanjye wari kuri mwe.”
Cyangwa “ibyifuzwa.”
Cyangwa “umuntu wahumanye.”
Ni imbuto zijya kumera nka pome.