Hoseya 1:1-11
1 Dore ibyo Yehova yabwiye Hoseya* umuhungu wa Beri, ku butegetsi bwa Uziya,+ ubwa Yotamu,+ ubwa Ahazi+ n’ubwa Hezekiya,+ bakaba bari abami b’u Buyuda,+ no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi+ umwami wa Isirayeli.
2 Yehova yatangiye kuvuga amagambo ye ayanyujije kuri Hoseya, maze Yehova abwira Hoseya ati: “Genda ushake umugore. Uwo mugore azaba umusambanyi kandi azasambana maze abyare abana batari abawe, kuko ubusambanyi bwatumye abatuye mu gihugu bareka gukurikira Yehova.”+
3 Nuko aragenda ashakana na Gomeri umukobwa wa Dibulayimu, maze aratwita abyara umwana w’umuhungu.
4 Yehova aramubwira ati: “Umwite Yezereli,* kuko hasigaye igihe gito ngahana abagize umuryango wa Yehu,+ mbaziza amaraso yamenekeye i Yezereli kandi rwose nzakuraho ubwami bwa Isirayeli.+
5 Icyo gihe nzatsindira Isirayeli mu Kibaya cya Yezereli.”
6 Gomeri yongera gutwita maze abyara umukobwa. Nuko Imana ibwira Hoseya iti: “Umwite Loruhama* kuko ntazongera kugirira imbabazi+ abo mu bwami bwa Isirayeli. Nzabirukana rwose!+
7 Ariko abo mu bwami bw’u Buyuda+ bo nzabagirira imbabazi, maze njyewe Yehova Imana yabo mbakize.+ Sinzabakiza nkoresheje umuheto cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+
8 Hanyuma Loruhama amaze kuva ku ibere, Gomeri yongera gutwita maze abyara umwana w’umuhungu.
9 Nuko Imana iravuga iti: “Mwite Lowami,* kuko mutari abantu banjye kandi nanjye sinzaba Imana yanyu.
10 “Abisirayeli bazaba benshi bangane n’umusenyi wo ku nyanja udashobora gupimwa cyangwa kubarwa.+ Kandi ahantu babwiriwe ngo: ‘ntimuri abantu banjye,’+ ni ho bazabwirirwa ngo: ‘muri abana b’Imana ihoraho.’+
11 Abayuda n’Abisirayeli bazahurizwa hamwe bunge ubumwe,+ bishyirireho umuyobozi umwe maze bave mu gihugu, kuko umunsi wa Yezereli uzaba ukomeye.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni izina Hoshaya mu buryo buhinnye. Risobanura ngo: “Uwakijijwe na Yah; Yah yarakijije.”
^ Bisobanura ngo: “Imana izatera imbuto.”
^ Bisobanura ngo: “Utaragiriwe imbabazi.”
^ Bisobanura ngo: “Si abantu banjye.”