Hoseya 11:1-12

  • Imana yakunze Isirayeli kuva akiri umwana (1-12)

    • ‘Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa’ (1)

11  “Isirayeli akiri umwana naramukunze.+ Nuko mpamagara umwana wanjye+ ngo ave muri Egiputa.   Uko abantu* barushagaho guhamagara Abisirayeli,Ni ko Abisirayeli barushagaho kubajya kure.+ Bakomezaga gutambira ibitambo ibishushanyo bya Bayali,+Kandi bagatambira ibitambo ibishushanyo bibajwe.+   Nyamara ni njye wigishije Abefurayimu kugenda,+ mbafata mu maboko yanjye.+ Ariko ntibigeze bamenya ko ari njye wabakijije.   Nakomeje kubiyegereza nkoresheje urukundo n’ineza.*+ Nabaye nk’ubatuye umutwaro* uremereye,Maze nzanira buri wese ibyokurya mu bugwaneza.   Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ahubwo Ashuri ni yo izababera umwami,+Kuko banze kungarukira.+   Abanzi babo bazatera imijyi yabo,+Bacagagure ibyuma bakingisha inzugi kandi babarimbure bitewe n’imigambi yabo mibi.+   Abantu banjye biyemeje kumpemukira.+ Nubwo abantu babahamagara ngo bagarukire Isumbabyose, nta n’umwe wemera kuza.   Mwa Befurayimu mwe, nabatererana nte?+ Mwa Bisirayeli mwe, ni gute nabagabiza abanzi banyu? Nahera he mbarimbura nk’uko narimbuye abantu bo muri Adima? Nahera he mbakorera nk’ibyo nakoreye abantu bo muri Zeboyimu?+ Umutima wanjye warahindutseKandi numva ngize impuhwe nyinshi.+   Sinzagaragaza uburakari bwanjye bwinshi. Sinzongera kurimbura Abefurayimu+Kuko ndi Imana, ntari umuntu. Ndi Uwera hagati yanyuKandi sinzabarwanya mfite uburakari bwinshi. 10  Abisirayeli bazasenga Yehova kandi azavuga mu ijwi rifite imbaraga nk’uko intare itontoma.*+ Abana be bazaza bavuye iburengerazuba.+ Bazatitira bitewe no kumutinya kandi bicishe bugufi. 11  Bazava muri Egiputa batitira nk’inyoni,Bave mu gihugu cya Ashuri+ bameze nk’inuma,Kandi nzabatuza mu mazu yabo.” Uko ni ko Yehova avuze.+ 12  “Ibyo Abefurayimu bambwira ni ibinyoma gusa. Aho ngiye hose mbona uburiganya bw’Abisirayeli.+ Ariko Abantu bo mu Buyuda bo bakomeza kugendana n’Imana,Kandi bazakomeza kubera indahemuka Imana yera cyane.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, abahanuzi n’abandi bantu boherezwaga ngo bigishe Abisirayeli.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nakomeje kubiyegereza nkoresheje imigozi y’umuntu wakuwe mu mukungugu, mbakuruza imirunga y’urukundo.” Bishobora kuba byerekeza ku kuntu umubyeyi yakoreshaga imigozi, kugira ngo yigishe umwana kugenda.
Cyangwa “nabaye nk’ubakuye umugogo ku ijosi.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.