Hoseya 12:1-14
12 “Abefurayimu biringira ibitagira umumaro.
Biruka inyuma y’umuyaga* w’iburasirazuba bukarinda bwira.
Ibinyoma byabo n’urugomo rwabo byabaye byinshi.
Bagirana isezerano na Ashuri+ kandi bakajyana amavuta muri Egiputa.+
2 Yehova afitanye urubanza n’abantu b’i Buyuda+Kandi azahana abakomoka kuri Yakobo abaziza ibikorwa byabo,Abishyure ibihuje n’ibyo bakoze.+
3 Yakobo akiri mu nda ya mama we, yafashe umuvandimwe we agatsinsino+Kandi yakiranye* n’Imana akoresheje imbaraga ze zose.+
4 Yakiranye n’umumarayika kandi aratsinda.
Yararize kandi yinginga uwo mumarayika, kugira ngo amuhe umugisha.”+
Imana yamusanze i Beteli maze imubwira ibirebana natwe.+
5 Yehova ni Imana nyiri ingabo,+Yehova ni ryo zina rye tugomba guhora twibuka.+
6 “Ubwo rero nimugarukire Imana yanyu,+Nimukomeze kugaragaza urukundo rudahemuka n’ubutabera+Kandi mujye muhora mwiringira Imana yanyu.
7 Nyamara abacuruzi banyu bakoresha ibipimo bidahuje n’ukuriKandi bakunda kuriganya.+
8 Abefurayimu bakomeza kuvuga bati: ‘twarakize pe!+
Dufite ubutunzi.+ Kandi ibyo twagezeho ni twe twabivunikiye.
Nta kosa cyangwa icyaha na gito batubonaho.’
9 Ariko njyewe Yehova, ndi Imana yanyu yabavanye mu gihugu cya Egiputa.+
Nzongera mbatuze mu mahemaNk’uko mwayabagamo mu gihe cy’iminsi mikuru.*
10 Navuganye n’abahanuzi,+Mbereka ibintu byinshi mu iyerekwaKandi mbigishiriza mu migani nkoresheje abahanuzi.
11 I Gileyadi habonetse ibinyoma*+ n’ibikorwa by’uburiganya.
I Gilugali bahatambiye ibimasa.+
Byongeye kandi, ibicaniro byabo bimeze nk’ibirundo by’amabuye biri hagati mu murima.+
12 Yakobo yahungiye mu gace ka Aramu,*+Nuko Isirayeli+ akora akazi ko kuragira intama.
Yaragiye intama+ kugira ngo bazamuhe umugore.+
13 Hanyuma Yehova akoresha umuhanuzi, akura Abisirayeli muri Egiputa.+
Kandi yakomeje kubarinda akoresheje umuhanuzi.+
14 Abefurayimu barakaje Imana cyane,+Kandi baracyabarwaho ibikorwa byabo by’ubwicanyi.
Umwami wabo azabahana bitewe n’uko bamusebeje.”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “batunzwe n’umuyaga.”
^ Gukirana ni igihe abantu babiri baba bafatanye bari gukina, umwe ashaka kugusha undi.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu gihe cy’iminsi mikuru yagenwe.”
^ Bishobora kuba byerekeza ku bumaji cyangwa ubupfumu.
^ Cyangwa “Siriya.”