Hoseya 13:1-16

  • Abefurayimu bibagiwe Yehova maze basenga ibigirwamana (1-16)

    • “Wa Rupfu we, ubushobozi bwawe bwo kubabaza abantu buri he?” (14)

13  “Abefurayimu iyo bavugaga, abantu bagiraga ubwoba bagatitira. Bari bakomeye muri Isirayeli.+ Ariko baje kubarwaho icyaha cyo gusenga Bayali+ maze bamera nkaho bapfuye.   None ubu basigaye bakora n’ibindi byaha,Bagakora ibishushanyo bicuzwe mu ifeza.+ Ibigirwamana byabo babikorana ubuhanga, byose bigakorwa n’abanyabukorikori. Baravuga bati: ‘abatamba ibitambo nibapfukamire* ibishushanyo by’ibimasa.’+   Ni yo mpamvu bazamera nk’ibicu bya mu gitondo,Bakamera nk’ikime gishira hakiri kare. Bazamera nk’umurama* wo ku mbuga bahuriraho imyaka, ujyanwa n’umuyaga mwinshi,Bamere nk’umwotsi usohokera mu mwenge wo mu gisenge.   Ariko ni njye Yehova Imana yanyu yabavanye mu gihugu cya Egiputa.+ Nta yindi Mana mwigeze mumenya uretse njye. Nta n’undi wabakijije utari njye.+   Njye ubwanjye nabamenye muri mu butayu,+ mu gihugu kitabamo amazi.   Imirima yabo yareze cyane bararya barahaga,+Maze bishyira hejuru mu mitima yabo. Ni yo mpamvu banyibagiwe.+   Nanjye nzababera nk’intare ikiri nto.+ Mbabere nk’ingwe itegerereje ku nzira kugira ngo igire icyo ifata.   Nzabatera meze nk’idubu yabuze ibyana byayo,Mbasature agatuza. Nzabamira bunguri nk’intare. Inyamaswa y’inkazi izabatanyaguza.   Mwa Bisirayeli mwe, muzarimbukaKuko mwanyigometseho, mukigomeka ku mutabazi wanyu. 10  Umwami wanyu ari he ngo abakirize mu mijyi yanyu yose?+ Abayobozi* banyu se bo bari he, abo mwansabaga muvuga muti: ‘Duhe umwami n’abayobozi’?+ 11  Nabahaye umwami mfite uburakari,+Kandi nzamukuraho mfite umujinya.+ 12  Amakosa y’Abefurayimu yashyizwe hamwe. Ibyaha byabo birabitswe. 13  Bazagira ububabare nk’ubw’umugore uri kubyara. Bameze nk’umwana utagira ubwenge,Wanga gusohoka kandi igihe cyo kuvuka kigeze. 14  Ni njye ucungura abantu,Nkabakiza urupfu n’Imva.*+ Wa Rupfu we, ubushobozi bwawe bwo kubabaza abantu buri he?+ Wa Mva we, kurimbura kwawe kuri he?+ Ariko Abefurayimu sinzabagirira impuhwe. 15  Nubwo batohagira nk’urubingo,Umuyaga w’iburasirazuba, ari wo muyaga wa Yehova,Uzaturuka mu butayu ukamye amariba yabo n’amasoko y’amazi yabo. Hari umuntu uzaza atware ibintu byabo byose by’agaciro biri mu bubiko.+ 16  Abantu b’i Samariya bazabarwaho icyaha,+Kuko bigometse ku Mana yabo.+ Bazicishwa inkota,+ abana babo bajanjagurwe,Kandi abagore babo batwite basaturwe inda.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “nibasome.”
Ni utuntu tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.
Cyangwa “abacamanza.”
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”