Hoseya 14:1-9

  • Abantu basabwa kugarukira Yehova (1-3)

    • Amagambo yo gusingiza Imana ameze nk’ibitambo (2)

  • Nzakiza Abisirayeli ubuhemu bwabo (4-9)

14  “Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Yehova Imana yanyu,+Kuko ibyaha byanyu ari byo byabagushije.   Nimugarukire Yehova kandi muze muvuga muti: ‘Tubabarire ibyaha cyacu+ kandi wemere ibintu byiza tugutura. Nanone amagambo meza tuvuga yo kugusingiza,+ ajye amera nk’ibimasa bibyibushye tugutambira.   Abashuri ntibazadukiza.+ Ntituzongera kwiringira amafarashi yacu y’intambara,+Kandi ntituzongera kubwira ibishushanyo byacu twakoze tuti: “Uri Imana yacu,” Kuko ari wowe utuma imfubyi igirirwa impuhwe.’+   Nzakiza Abisirayeli ubuhemu bwabo.+ Nzabakunda ku bushake bwanjye,+Kuko ntakibarakariye.+   Nzabera Abisirayeli nk’ikime. Bazarabya nk’indabyo nziza cyane,Bashore imizi nk’igiti cyo muri Libani.   Bazamera nk’igiti gifite amashami menshi,Bagire icyubahiro nk’igiti cy’umwelayo,Kandi bazagira impumuro nk’iyo muri Libani.   Bazongera kuba mu gicucu cyanjye. Bazahinga ibinyampeke kandi bazera indabo nk’iz’umuzabibu.+ Abantu bazanyamamaza hose, nk’uko bamamaza divayi yo muri Libani.   Abefurayimu bazavuga bati: ‘Nta ho tugihuriye n’ibigirwamana.’+ Njye ubwanjye nzabatega amatwi kandi nzakomeza kubarinda.+ Nzaba meze nk’igiti cy’umuberoshi gitoshye. Ni njye uzatuma mwera imbuto.”   Umunyabwenge nasobanukirwe ibyo bintu Imana ivuze. Umuntu ujijutse nabimenye. Ibyo Yehova akora biratunganye,+Kandi abakiranutsi bazabikurikiza. Ariko abanyabyaha bo ntibazabikurikiza.

Ibisobanuro ahagana hasi