Hoseya 3:1-5

  • Hoseya atanga amafaranga ngo agarure umugore we w’umusambanyi (1-3)

  • Abisirayeli bazagarukira Yehova (4, 5)

3  Yehova yongera kumbwira ati: “Genda wongere ukunde umugore wawe w’umusambanyi+ kandi wakunzwe n’undi mugabo. Uko ni na ko Yehova akunda Abisirayeli,+ ariko bo bagahindukira bagakorera izindi mana, bagakunda n’utugati tw’imizabibu.”*+  Nuko uwo mugore mugarura mu rugo mutanzeho ibiceri 15 by’ifeza n’ibiro hafi 200* by’ingano.*  Maze ndamubwira nti: “Uzamara iminsi myinshi uri uwanjye. Ntuzasambane, cyangwa ngo wongere kuryamana n’undi mugabo. Nanjye muri icyo gihe cyose, sinzagirana nawe imibonano mpuzabitsina.”  Uko ni ko Abisirayeli bazamara igihe kirekire badafite umwami,+ badafite umuyobozi, badatamba ibitambo kandi badafite inkingi, efodi*+ cyangwa ibishushanyo by’ibigirwamana.*+  Hanyuma Abisirayeli bazagaruka bashake Yehova Imana yabo+ na Dawidi umwami wabo.+ Mu minsi ya nyuma, bazaza basange Yehova bafite ubwoba bwinshi kandi batitira, kugira ngo abagirire neza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni utwakoreshwaga mu gusenga kw’ikinyoma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri imwe n’igice.” Homeri imwe yanganaga n’ikintu cyajyamo litiro 220. Reba Umugereka wa B14.
Ni ingano za sayiri.
Efodi wari umwambaro wambarwaga n’umutambyi mukuru. Yari imeze nk’itaburiya ifite igice cy’imbere n’icy’inyuma. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Terafimu.”