Hoseya 4:1-19
4 Nimwumve ijambo rya Yehova mwa Bisirayeli mwe!
Yehova afitanye urubanza n’abatuye mu gihugu,+Kuko batakirangwa n’ukuri, ngo bagire urukundo rudahemuka cyangwa ngo bamenye Imana.+
2 Kurahira ibinyoma, kubeshya,+ kwica,+Ubujura n’ubusambanyi+ byakwiriye hose.
Ubwicanyi bugenda bwiyongera.+
3 Ni yo mpamvu abaturage bo mu gihugu bazagira agahinda kenshi bakarira cyane+Kandi bazanegekara bende gupfa.
Inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere,N’amafi yo mu nyanja bizapfa.
4 “Icyakora ntihakagire umuntu ubarwanya cyangwa ngo abacyahe,+Kuko musigaye mwigomeka. Mumeze nk’abantu barwanya umutambyi.+
5 Ni yo mpamvu muzasitara ari ku manywa.
Ndetse n’umuhanuzi azasitarana namwe, nk’uko umuntu asitara nijoro,Kandi mama wanyu nzamurimbura.
6 Abantu banjye nzabarimbura, kubera ko batagira ubumenyi.
Kubera ko banze kugira ubumenyi,+Nanjye sinzemera ko bakomeza kumbera abatambyi,Kandi kubera ko bakomeza kwibagirwa amategeko yanjye,+Nanjye nzibagirwa abana babo.
7 Uko bagendaga baba benshi, ni na ko barushagaho kunkorera ibyaha.+
Nanjye rero nzatuma basuzugurwa, aho kubahesha icyubahiro.*
8 Abatambyi bishimira ko abantu banjye bakomeza gukora ibyaha,Kuko batungwa n’ibitambo bitambirwa ibyaha abantu banjye baba bazanye.
9 Ibizaba ku baturage ni na byo bizaba ku batambyi.
Nzabahanira ibibi bakora,Kandi nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo.+
10 Bazarya ariko ntibazahaga.+
Bazasambana, ariko ntibazaba benshi+Kuko baretse kumvira Yehova.
11 Ubusambanyi, divayi imaze igihe na divayi nshya,Bituma umuntu atabona imbaraga zo gukora ibikwiriye.*+
12 Abantu banjye bakomeza kugisha inama ibigirwamana byabo by’ibiti,Kandi inkoni bakoresha baragura ni yo ibayobora.
Ingeso yabo y’ubusambanyi ni yo yatumye bareka gukora ibyiza,Kandi ubusambanyi bwabo butuma batumvira Imana yabo.
13 Batambira ibitambo hejuru ku misozi,+Kandi bagatwikira ibitambo ku dusozi,Munsi y’ibiti binini cyane, munsi y’ibiti by’umunebeli no munsi y’igiti kinini cyose,+Kuko bifite igicucu cyiza.
Ni yo mpamvu abakobwa banyu basambana,N’abagore b’abahungu banyu bakiyandarika.
14 Sinzahana abakobwa banyu mbahora ko basambanye,Kandi n’abakazana banyu sinzabahana mbahora ko biyandaritse,Kuko abagabo bihererana indaya,Kandi bagatamba ibitambo bari kumwe n’abagore b’indaya bo mu rusengero.
Abantu nk’abo batagira ubwenge+ bazarimbuka.
15 Bantu bo muri Isirayeli, nubwo mwishora mu busambanyi,+Abo mu Buyuda bo ntibagakore icyo cyaha.+
Ntimukaze i Gilugali+ cyangwa ngo mujye i Beti-aveni,+Cyangwa ngo murahire muti: ‘ndahiriye imbere ya Yehova Imana ihoraho!’+
16 Koko rero, Abisirayeli bigometse nk’inka itumvira.+
None se ubwo Yehova azabayobora nk’uko umuntu aragira isekurume y’intama ahantu hagari?
17 Abefurayimu bakunze ibigirwamana cyane.*+
Nimubihorere!
18 Iyo barangije kunywa inzoga zabo,Bishora mu bikorwa by’ubusambanyi.
Abayobozi babo bakunda ibiteye isoni.+
19 Umuyaga uzabatwara ubajyane,Kandi ibitambo byabo bizatuma bakorwa n’isoni.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Aho kunyubaha baransuzugura.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “byica umutima.”
^ Cyangwa “biziritse ku bigirwamana cyane.”