Hoseya 6:1-11

  • Abantu basabwa kugarukira Yehova (1-3)

  • Urukundo rudahemuka rwabo rumara igihe gito (4-6)

    • Urukundo rudahemuka ruruta ibitambo (6)

  • Imyifatire iteye isoni y’abantu (7-11)

6  “Nimuze tugarukire Yehova. Yaradutanyaguje+ ariko azadukiza. Yaradukubise ariko azadupfuka.   Nyuma y’iminsi ibiri, azatuma tugarura imbaraga,Maze ku munsi wa gatatu aduhagurutse,Tube bazima imbere ye.   Tuzamenya Yehova kandi tuzakomeza kugira umwete wo kumumenya. Nta kabuza, azaza ameze nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare. Azatugeraho ameze nk’imvura nyinshi,Ameze nk’imvura y’itumba* ituma ubutaka bworoha.”   “Mwa Befurayimu mwe, nzabagira nte? Namwe mwa Bayuda mwe nzabagenza nte,Ko urukundo rwanyu rudahemuka rumeze nk’ibicu bya mu gitondo,Kandi rukaba rumeze nk’ikime gishira vuba?   Ni yo mpamvu nzatuma abahanuzi banjye,+ bakabatangariza ubutumwa bw’urubanza,Kandi ubwo butumwa buzatuma murimbuka.+ Urubanza muzacirwa ruzaba rwigaragaza nk’uko umucyo umurika.+   Icyo nishimira ni urukundo rudahemuka* si ibitambo,kandi kumenya Imana ni byo nishimira kuruta ibitambo bitwikwa n’umuriro.+   Ariko Abisirayeli bishe isezerano+ nk’abantu b’abanyabyaha. Aho ni ho bandiganyirije.   Gileyadi ni umujyi w’inkozi z’ibibi+Kandi wuzuyemo ibikorwa by’ubwicanyi.+   Amatsinda y’abatambyi yabaye nk’amatsinda y’abambuzi, batega abantu kugira ngo babagirire nabi. Bicira abantu ku nzira hafi y’i Shekemu.+ Ni ukuri, ibikorwa byabo biteye isoni! 10  Muri Isirayeli nahabonye ibikorwa biteye ubwoba. Aho ni ho Abefurayimu basambanira.+ Abisirayeli bariyanduje.*+ 11  Icyakora mwa Bayuda mwe, mumenye ko nabashyiriyeho igihe cy’isarura. Icyo gihe nzahuriza hamwe abantu banjye bari barajyanywe ku ngufu mu kindi gihugu, maze mbagarure.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni imvura yagwaga ahagana hagati mu kwezi kwa gatatu.
Cyangwa “imbabazi.”
Cyangwa “barihumanyije.”