Hoseya 8:1-14

  • Bazagerwaho n’ingaruka zo gusenga ibigirwamana (1-14)

    • Babiba umuyaga, bagasarura serwakira (7)

    • Abisirayeli bibagiwe Uwabaremye (14)

8  “Vuza ihembe!+ Dore umwanzi ateye abantu ba Yehova ameze nka kagoma.+ Byatewe n’uko batubahirije isezerano ryanjye+ bakica n’amategeko yanjye.+   Ntibasiba kuntakira bambwira bati: ‘Mana yacu, twebwe Abisirayeli turakuzi.’+   Abisirayeli banze ibyiza.+ Reka umwanzi abakurikirane!   Bishyiriyeho abami atari njye ubibategetse,Kandi bishyiriraho abayobozi ntazi. Bakoze ibigirwamana mu ifeza no muri zahabu,+Maze bikururira kurimbuka.+   Mwa Basamariya mwe,+ nanze ikigirwamana cyanyu cy’ikimasa. Narabarakariye cyane.+ Muzakomeza kuba abanyabyaha mugeze ryari?   Icyo kigirwamana cyaturutse muri Isirayeli,Gikozwe n’umuntu w’umunyabukorikori. Ni yo mpamvu kidashobora kuba Imana nyamana. Igishushanyo cy’ikimasa cy’i Samariya kizahinduka ibishingwe.   Kubera ko Abisirayeli babiba umuyaga,Bazasarura serwakira.+ Ibinyampeke byabo nta mahundo bigira.+ N’iyo bikuze bikagira amahundo, nta fu bitanga. Niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abantu bo mu bindi bihugu bazayamira mu kanya gato cyane.+   Abisirayeli bazarimbuka,+Kandi bazaba mu bindi bihugu,+Bameze nk’igikoresho kitishimiwe.   Bagiye muri Ashuri+ bameze nk’indogobe mu gasozi yigunze. Abefurayimu na bo bishyuye abakunzi babo+ kugira ngo basambane na bo. 10  Nubwo abo bakunzi bishyura ari abo mu bindi bihugu,Ngiye kubahuriza hamwe. Bazatangira kubabara+ bitewe n’uko umwami n’abandi bayobozi bazaba babakandamiza. 11  Abefurayimu biyubakiye ibicaniro byinshi kugira ngo bakore ibyaha.+ Ibyo bicaniro ni byo bakoreshaga bakora ibyaha.+ 12  Nabandikiye ibintu byinshi mu mategeko yanjye,Ariko ntibigeze babiha agaciro.+ 13  Bakomeza gutamba ibitambo by’amatungo kandi bakarya inyama zabyo. Ariko Yehova ntabyishimira.+ Azibuka ibyaha byabo, abahane abibaziza.+ Basubiye muri Egiputa.*+ 14  Abisirayeli bibagiwe Uwabaremye,+ maze biyubakira insengero,+Abayuda na bo biyubakira imijyi myinshi ikikijwe n’inkuta.+ Ariko nzohereza umuriro muri iyo mijyi uyitwike,Kandi uzatwika n’inyubako z’imitamenwa z’iyo mijyi yose.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bishobora no kuvugwa ngo: “Bazasubira muri Egiputa.”