Hoseya 9:1-17
9 “Mwa Bisirayeli mwe!+ Ntimwishime,Kandi ntimugaragaze ibyishimo nk’abantu bo mu bindi bihugu.
Ubusambanyi bwanyu ni bwo bwatumye mureka Imana yanyu.+
Mwakunze ibihembo babahaga ngo musambane na bo, aho mwabaga muri ku mbuga zose bahuriraho ibinyampeke.+
2 Ibiva ku mbuga bahuriraho imyaka no mu rwengero ntibizabatunga,Kandi divayi nshya ntimuzongera kuyibona.+
3 Abisirayeli ntibazakomeza gutura mu gihugu cya Yehova.+
Ahubwo Abefurayimu bazasubira muri Egiputa,Kandi muri Ashuri ni ho bazarira ibintu byanduye.+
4 Abisirayeli ntibazakomeza gusukira Yehova divayi,+Kandi ibitambo byabo ntibizamushimisha.+
Bizababera nk’ibyokurya byo mu cyunamo.
Abazabiryaho bose bazaba banduye.
Ibyokurya byabo bizakomeza kuba ibyabo.
Ntibizagera mu nzu ya Yehova.
5 Muzakora iki ku munsi muzaba muteraniye hamwe,*Ku munsi mukuru wa Yehova?
6 Dore bazava mu gihugu bahunga kugira ngo batarimbuka.+
Abantu bo muri Egiputa bazabahuriza hamwe,+ maze babashyingure i Memfisi.+
Ibisura* bizakura cyane maze bitwikire ibintu byabo by’agaciro bikozwe mu ifeza,Kandi amahema yabo azameramo ibihuru by’amahwa.
7 Igihe kizagera maze mbibasire.+
Igihe kizagera mbahane mbaziza ibyo mwakoze. Abisirayeli bazabimenya.
Umuhanuzi azaba umuntu utagira ubwenge,N’umuntu uvuga amagambo yahumetswe amere nk’umusazi,Bitewe n’uko ibyaha byanyu ari byinshi n’urwango babanga rukaba ari rwinshi cyane.”
8 Umurinzi warindaga+ Abefurayimu yari kumwe n’Imana yanjye,+Ariko ubu ibikorwa by’abahanuzi babo+ bimeze nk’imitego y’inyoni,kandi mu nzu y’Imana ye harimo urwango rwinshi.
9 Bakabije kwishora mu bikorwa bibarimbuza nk’uko kera abaturage b’i Gibeya+ bigeze kubigenza.
Imana izibuka ibyaha byabo kandi izabibahanira.+
10 “Igihe nabonaga Abisirayeli, bari bameze nk’imizabibu yo mu butayu.+
Ba sogokuruza banyu bari bameze nk’imbuto za mbere ziri ku giti cy’umutini kigitangira kwera.
Ariko basenze Bayali y’i Pewori,+Maze biyegurira ikigirwamana giteye isoni,+Nuko bahinduka abantu bo kwangwa cyane nk’icyo kigirwamana bakunze.
11 Icyubahiro cya Efurayimu cyarashize. Cyagurutse nk’inyoni.
Nta muntu uzongera kubyara, nta muntu uzongera gutwita, habe no gusama inda.+
12 Nubwo barera abana babo, nzababamaraho,Ku buryo nta muntu n’umwe uzasigara.+
Ni ukuri, nimbata bazahura n’ibibazo bikomeye!+
13 Abefurayimu bari bameze nka Tiro,+ bamerewe neza nk’abatewe mu rwuri rwiza.
Ariko ubu bagiye gufata abana babo babashyire umwicanyi.”
14 Yehova, bahe igihano kibakwiriye.
Uzatume bakuramo inda n’amabere yabo yume.
15 “Ibibi byabo byose byabereye i Gilugali.+ Aho ni ho nabangiye.
Nzabirukana bave mu nzu yanjye bitewe n’ibikorwa bibi byabo byose.+
Sinzakomeza kubakunda.+
Abayobozi babo bose banze kumva.
16 Abefurayimu bazarimbuka,+ bamere nk’igiti cyatemwe,Imizi yacyo ikuma kandi nticyere imbuto.
Niyo babyara, nzica abana babo bakunda cyane.”
17 Imana yanjye izabata,Kuko batayumviye.+
Bazaba impunzi mu bindi bihugu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ku munsi mukuru wanyu.”
^ Ni ibimera bifite amahwa kandi iyo ubikozeho birakubaba.