Ibyahishuriwe Yohana 11:1-19

  • Abahamya babiri (1-13)

    • Bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro (3)

    • Bicwa, imirambo yabo ntishyingurwe (7-10)

    • Bongera kubaho nyuma y’iminsi itatu n’igice (11, 12)

  • Icyago cya kabiri kirangira, icyago cya gatatu kigakurikiraho (14)

  • Impanda ya karindwi (15-19)

    • Ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo (15)

    • Abantu barimbura isi na bo bazarimburwa (18)

11  Nuko mpabwa inkoni yo gupimisha,*+ kandi numva ijwi rimbwira riti: “Haguruka upime ahera h’urusengero rw’Imana n’igicaniro kandi ubare abahasengera.  Ariko imbuga iri hanze y’ahera h’urusengero, uyireke rwose ntuyipime, kubera ko yahawe abanyamahanga, kandi bazamara amezi 42+ bakandamiza umujyi wera.+  Nzatuma abahamya banjye babiri bamara iminsi 1.260 bahanura bambaye imyenda y’akababaro.”*  Abo bagereranywa n’ibiti bibiri by’imyelayo+ n’ibitereko bibiri by’amatara,+ kandi bahagaze imbere y’Umwami w’isi.+  Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Umuntu wese uzashaka kubagirira nabi, ni uko azapfa.  Bafite ububasha bwo gutegeka ikirere,*+ kugira ngo imvura itagwa+ iminsi yose bazamara bahanura, kandi bafite ububasha bwo guhindura amazi amaraso+ no guteza isi ibyago by’ubwoko bwose, bakabikora inshuro zose bashaka.  Nibarangiza umurimo wabo wo guhanura, inyamaswa y’inkazi izava ikuzimu ibarwanye, ibatsinde maze ibice.+  Imirambo yabo izaguma mu muhanda wo mu mujyi ukomeye. Mu buryo bw’ikigereranyo, uwo mujyi witwa Sodomu na Egiputa, ari na ho Umwami wabo yiciwe amanitswe ku giti.*  Abantu bo mu moko yose, imiryango yose, indimi zose n’ibihugu byose, bazamara iminsi itatu n’igice+ bitegereza imirambo yabo kandi ntibazemera ko ishyingurwa. 10  Abatuye ku isi bazishimira ko bapfuye maze banezerwe cyane kandi bahane impano, kubera ko abo bahanuzi babiri bababazaga abatuye ku isi. 11  Iyo minsi itatu n’igice ishize, umwuka w’ubuzima uturuka ku Mana ubinjiramo,+ nuko barahaguruka barahagarara maze ababarebaga bose bagira ubwoba bwinshi. 12  Bumva ijwi riranguruye riturutse mu ijuru ribabwira riti: “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamuka mu bicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba. 13  Uwo mwanya haba umutingito ukomeye, maze kimwe cya cumi cy’umujyi kiragwa, kandi abantu 7.000 bicwa n’umutingito. Naho abasigaye bagira ubwoba bwinshi maze batangira gusingiza Imana yo mu ijuru. 14  Icyago cya kabiri+ kirarangiye. Dore icyago cya gatatu na cyo kigiye kuza bidatinze. 15  Nuko umumarayika wa karindwi avuza impanda.*+ Mu ijuru humvikana amajwi arangurura agira ati: “Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu+ n’ubwa Kristo,*+ kandi azaba* umwami iteka ryose.”+ 16  Ba bakuru 24+ bari bicaye ku ntebe zabo z’ubwami imbere y’Imana barapfukama bakoza imitwe hasi, basenga Imana 17  bavuga bati: “Turagushimira Yehova* Mana Ishoborabyose, wowe uriho+ kandi wahozeho, kuko wakoresheje ububasha bwawe bukomeye ugatangira gutegeka uri umwami.+ 18  Ariko amahanga yararakaye, maze nawe urarakara, hanyuma igihe cyagenwe kiragera cyo gucira urubanza abapfuye, n’icyo guhemba+ abagaragu bawe b’abahanuzi+ n’abera n’abatinya izina ryawe, baba aboroheje n’abakomeye, n’icyo kurimburiramo abarimbura isi.”+ 19  Ahera h’urusengero rw’Imana ho mu ijuru harakinguka n’isanduku y’isezerano ryayo iboneka iri ahera h’urusengero+ rwayo. Nuko haza imirabyo, humvikana amajwi atandukanye, inkuba zirakubita, haba umutingito kandi hagwa urubura runini.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urubingo.”
Cyangwa “ibigunira.”
Cyangwa “ijuru.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Igiti.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “Kristo w’Imana.”
Aha berekeza kuri Yehova.