Ibyahishuriwe Yohana 15:1-8

  • Abamarayika barindwi bari bafite ibyago birindwi (1-8)

    • Indirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama (3, 4)

15  Mbona mu ijuru ikindi kintu kidasanzwe: Nabonye abamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi. Ibyo byago ni byo bya nyuma, kubera ko bizatuma uburakari bw’Imana burangira.+  Nuko mbona igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ kandi ibyari birimo byari bimeze nk’umuriro. Nanone mbona abatsinze+ ya nyamaswa y’inkazi n’igishushanyo cyayo+ n’umubare w’izina ryayo+ bahagaze iruhande rw’iyo nyanja imeze nk’ikirahuri, bafite inanga z’Imana.  Baririmbaga indirimbo ya Mose+ umugaragu w’Imana n’indirimbo y’Umwana w’Intama,+ bagira bati: “Yehova,* Mana Ishoborabyose,+ imirimo yawe irakomeye+ kandi iratangaje. Mwami uzahoraho iteka,+ ibyo ukora birakiranuka kandi bihuje n’ukuri.+  Yehova, ni nde mu by’ukuri utazagutinya kandi ngo asingize izina ryawe, kuko ari wowe wenyine w’indahemuka?+ Abantu bo mu bihugu byose bazaza basengere imbere yawe,+ kuko bibonera ko uca imanza zikiranuka.”  Hanyuma mbona ahera h’ihema*+ hakinguriwe mu ijuru.+  Nuko ba bamarayika barindwi+ bari bagiye guteza ibyago birindwi basohoka ahera bambaye imyenda myiza itanduye kandi irabagirana, bambaye n’imishumi ya zahabu mu gituza.  Kimwe muri bya biremwa bine giha ba bamarayika barindwi amasorori arindwi akozwe muri zahabu, yuzuye uburakari bw’Imana+ ihoraho iteka ryose.  Nuko ahera huzura umwotsi bitewe n’ubwiza buhebuje bw’Imana+ n’imbaraga zayo, kandi nta washoboye kwinjira ahera kugeza igihe ibyago birindwi+ abamarayika barindwi bari bagiye guteza byarangiriye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ihema ryo guhamya.”