Ibyahishuriwe Yohana 16:1-21

  • Amasorori arindwi arimo uburakari bw’Imana (1-21)

    • Uburakari bw’Imana busukwa ku isi (2), mu nyanja (3), mu nzuzi no mu masoko y’amazi (4-7), ku zuba (8, 9), ku ntebe y’ubwami y’inyamaswa y’inkazi (10, 11), ku Ruzi rwa Ufurate (12-16), no mu kirere (17-21)

    • Intambara y’Imana yo kuri Harimagedoni (14, 16)

16  Nuko numva ijwi riranguruye riturutse ahera h’urusengero+ ribwira abamarayika barindwi riti: “Nimugende musuke mu isi uburakari bw’Imana buri mu masorori arindwi.”+  Umumarayika wa mbere aragenda asuka isorori ya mbere mu isi.+ Nuko abantu bose bari bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa y’inkazi+ kandi basengaga igishushanyo cyayo,+ barwara ibisebe bibabaza+ kandi bikomeye cyane.  Umumarayika wa kabiri asuka isorori ya kabiri mu nyanja.+ Nuko inyanja ihinduka amaraso+ ameze nk’ay’umuntu wapfuye, maze ibintu byose byo mu nyanja+ bifite ubuzima birapfa.  Umumarayika wa gatatu asuka isorori ya gatatu mu nzuzi no mu masoko y’amazi.+ Nuko bihinduka amaraso.+  Numva umumarayika ufite ububasha ku mazi avuga ati: “Mana idahemuka,+ iriho kandi yahozeho!+ Ni wowe ukiranuka kuko ari wowe waciye izo manza.+  Bamennye amaraso y’abera n’abahanuzi,+ none nawe ubahaye amaraso ngo bayanywe.+ Rwose ibyo ni byo bibakwiriye!”+  Numva ijwi riturutse ku gicaniro rigira riti: “Yehova* Mana Ishoborabyose,+ rwose imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”+  Umumarayika wa kane asuka isorori ya kane ku zuba.+ Nuko izuba rihabwa ubushobozi bwo gutwikisha abantu umuriro.  Abantu botswa n’ubushyuhe bwinshi, ariko batuka izina ry’Imana ifite ubushobozi bwo guteza ibyo byago, kandi ntibihana ngo bayisingize. 10  Umumarayika wa gatanu asuka isorori ya gatanu ku ntebe y’ubwami ya ya nyamaswa y’inkazi, maze ubwami bwayo butwikirwa n’umwijima+ kandi abantu batangira guhekenya indimi zabo bitewe n’ububabare. 11  Ariko ntibihana ibikorwa byabo bibi, ahubwo batuka Imana yo mu ijuru bitewe n’ububabare n’ibisebe byabo. 12  Umumarayika wa gatandatu asuka isorori ya gatandatu ku ruzi runini rwa Ufurate+ maze amazi yarwo arakama,+ kugira ngo abami+ baturuka iburasirazuba bategurirwe inzira. 13  Nuko mbona imyuka mibi itatu, yanduye* kandi isa n’ibikeri, iva mu kanwa ka cya kiyoka+ no mu kanwa ka ya nyamaswa y’inkazi no mu kanwa ka wa muhanuzi w’ibinyoma. 14  Iyo myuka mibi ni amagambo yahumetswe aturuka ku badayimoni, kandi ni yo akora ibimenyetso,+ agasanga abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe mu ntambara+ yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.+ 15  “Dore ngiye kuza nk’umujura.+ Ugira ibyishimo ni ukomeza kuba maso+ kandi akarinda imyenda ye kugira ngo atagenda yambaye ubusa maze bikamukoza isoni.”+ 16  Nuko ayo magambo yahumetswe atuma abo bami bahurira ahantu hitwa Harimagedoni*+ mu Giheburayo. 17  Umumarayika wa karindwi asuka isorori ya karindwi mu kirere. Ayisutse, ijwi riranguruye rituruka ku ntebe y’ubwami iri ahera h’urusengero+ rigira riti: “Birarangiye!” 18  Nuko imirabyo irarabya kandi inkuba zirakubita. Nanone haba umutingito ukomeye utarigeze kubaho uhereye igihe abantu babereye ku isi.+ Wari umutingito ukaze kandi ukomeye cyane. 19  Wa mujyi ukomeye+ urasaduka wigabanyamo gatatu, kandi imijyi yo mu isi yose irasenyuka. Imana yibuka Babuloni Ikomeye+ kugira ngo iyihe igikombe cya divayi y’uburakari bw’umujinya wayo.+ 20  Nanone ibirwa byose birengerwa n’amazi, kandi imisozi ntiyaboneka.+ 21  Hanyuma urubura ruremereye rumanuka ruvuye mu ijuru rugwa ku bantu.+ Ikibuye kimwe cy’urubura cyapimaga nk’ibiro 20.* Abantu batuka Imana bitewe n’icyo cyago cy’urubura,+ kuko cyari gikomeye bidasanzwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ihumanye.”
Bisobanura ngo: “Umusozi wa Megido.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “italanto.” Reba Umugereka wa B14.