Ibyahishuriwe Yohana 17:1-18

  • Urubanza Imana yaciriye “Babuloni Ikomeye” (1-18)

    • Indaya y’icyamamare yicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura (1-3)

    • Inyamaswa ‘yariho, kandi ikaba itakiriho,’ ariko ikaba igomba kongera ‘kuzamuka ikava ikuzimu’ (8)

    • Amahembe 10 azarwanya Umwana w’Intama (12-14)

    • Amahembe 10 yanga indaya (16, 17)

17  Nuko umwe muri ba bamarayika barindwi bari bafite amasorori+ arindwi araza arambwira ati: “Ngwino njye kukwereka urubanza ya ndaya y’icyamamare yaciriwe, ya yindi yicara ku mazi menshi.+  Ni yo abami b’isi basambanaga*+ na yo n’abatuye isi bagasinda divayi yayo, ni ukuvuga ibikorwa byayo by’ubusambanyi.”+  Nuko anjyana mu butayu binyuze ku mbaraga z’umwuka wera. Ngiye kubona mbona umugore wicaye ku nyamaswa y’inkazi itukura yari yuzuyeho amazina yo gutuka Imana. Iyo nyamaswa yari ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.  Uwo mugore yari yambaye imyenda ihenze cyane ifite ibara ry’isine*+ n’iry’umutuku, kandi yari yambaye zahabu, amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro.+ Mu ntoki ze, yari afite igikombe cya zahabu cyuzuye ibintu biteye iseseme n’ibikorwa byanduye by’ubusambanyi bwe.  Mu gahanga ke hari handitsemo izina riteye urujijo, ari ryo “Babuloni Ikomeye, nyina w’indaya+ n’ibintu biteye iseseme byo mu isi.”+  Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+ Nuko mubonye ndatangara cyane.  Hanyuma umumarayika arambaza ati: “Ni iki kigutangaje? Ngiye kugusobanurira ibyo utazi kuri uwo mugore+ n’inyamaswa y’inkazi imuhetse, ifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.+  Inyamaswa y’inkazi wabonye, yariho ariko ntikiriho. Nyamara igiye kuzamuka ive ikuzimu,+ kandi igomba kurimbuka. Abatuye ku isi, amazina yabo akaba ataranditswe mu gitabo cy’ubuzima+ kuva abantu batangira kubaho, bazatangara nibabona iyo nyamaswa y’inkazi yari iriho, ikaba itakiriho, ariko ikaba izongera kubaho.  “Bisaba ubwenge kugira ngo umuntu asobanukirwe ibi bintu. Imitwe irindwi+ igereranya imisozi irindwi wa mugore yicayeho. 10  Iyo misozi igereranya abami barindwi. Batanu bavuyeho, umwe ariho, undi ntaraza ariko naza agomba kugumaho igihe gito. 11  Ya nyamaswa y’inkazi yari iriho ariko ikaba itakiriho,+ na yo ni umwami wa munani, ariko akomoka kuri ba bandi barindwi kandi agomba kurimbuka. 12  “Naho amahembe icumi wabonye agereranya abami icumi batarahabwa ubwami. Ariko bazahabwa ububasha bwo kuba abami, bamare igihe gito* bategekana na ya nyamaswa y’inkazi. 13  Abo bami bose bafite intego imwe, ni yo mpamvu baha ya nyamaswa y’inkazi ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka. 14  Bazarwana n’Umwana w’Intama,+ ariko Umwana w’Intama azabatsinda,+ kuko ari Umwami w’abami+ akaba n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi. Abatoranyijwe kandi bizerwa bari kumwe na we, na bo bazabatsinda.”+ 15  Nuko arambwira ati: “Ya mazi wabonye ya ndaya yicayeho, agereranya abantu benshi bo mu moko yose, ibihugu byose n’indimi zose.+ 16  Ya mahembe 10+ wabonye na ya nyamaswa y’inkazi+ bizanga iyo ndaya+ bitware ibyo ifite byose biyisige yambaye ubusa, birye inyama zayo kandi bizayitwika ishye ishireho.+ 17  Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mutima w’abo bami igitekerezo+ cyo gukora ibyo ishaka. Abo bami bose bafite intego imwe yo guha ya nyamaswa y’inkazi+ ububasha n’uburenganzira bwo gutegeka, kugeza igihe ibyo Imana yavuze bizabera. 18  Wa mugore+ wabonye, agereranya umujyi ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Iryo bara hari n’abaryita move.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “isaha imwe.”