Ibyahishuriwe Yohana 19:1-21

  • Abamarayika basingiza Yah kubera imanza yaciye (1-10)

    • Ubukwe bw’Umwana w’Intama (7-9)

  • Uwicaye ku ifarashi y’umweru (11-16)

  • Ifunguro ry’umunsi mukuru Imana yateguye (17, 18)

  • Inyamaswa y’inkazi itsindwa (19-21)

19  Nyuma y’ibyo, numva ijwi rivuga cyane rimeze nk’iry’abamarayika benshi bari mu ijuru, rigira riti: “Nimusingize Yah!*+ Imana yacu ni yo ikiza, kandi ifite imbaraga nyinshi n’icyubahiro.  Imanza zayo ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.+ Yashohoje urubanza yaciriye ya ndaya ikomeye yangije isi ikoresheje ubusambanyi* bwayo, kandi iyihana iyiziza ko yishe abagaragu bayo.”+  Nuko bahita bavuga ku nshuro ya kabiri bati: “Nimusingize Yah!+ Umwotsi uturuka muri uwo mujyi uzahora ucumba iteka ryose.”+  Nuko ba bakuru 24+ na bya biremwa bine+ birapfukama, biha icyubahiro Imana yicaye kuri ya ntebe y’ubwami biravuga biti: “Amen!* Nimusingize Yah!”+  Nanone ijwi rituruka kuri ya ntebe y’ubwami rigira riti: “Nimusingize Imana yacu, mwebwe mwese abagaragu bayo+ muyubaha, aboroheje n’abakomeye.”+  Hanyuma numva ijwi rimeze nk’iry’abamarayika benshi, ryumvikana rimeze nk’iry’amazi menshi atemba afite imbaraga nyinshi, cyangwa inkuba zikubita cyane. Numvaga bavuga bati: “Nimusingize Yah,+ kuko Yehova* Imana yacu Ishoborabyose+ yatangiye gutegeka ari umwami.+  Nimureke twishime, tunezerwe cyane, kandi tumusingize kuko ubukwe bw’Umwana w’Intama bwageze, n’umugeni we akaba yiteguye.  Ni ukuri, yemerewe kwambara imyenda myiza cyane irabagirana kandi itanduye, kuko imyenda myiza cyane igereranya ibikorwa bikiranuka by’abera.”+  Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika uti: ‘abagira ibyishimo ni abatumiwe mu birori by’ubukwe bw’Umwana w’Intama.’”+ Arongera arambwira ati: “Ayo magambo Imana yavuze ni ukuri.” 10  Ambwiye atyo, mpfukama imbere ye ngira ngo musenge. Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo!+ Mu by’ukuri ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu w’abavandimwe bawe bafite umurimo wo guhamya ibya Yesu.+ Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.+ Mu by’ukuri ubuhanuzi bwabereyeho guhamya ukuri ku byerekeye Yesu.”+ 11  Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza zihuje n’ukuri kandi akarwana intambara mu buryo bukiranuka.+ 12  Amaso ye ameze nk’umuriro waka cyane,+ kandi ku mutwe we afite amakamba menshi. Afite izina ryanditswe ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, uretse we gusa. 13  Yari yambaye umwitero uriho amaraso,* kandi yitwa Jambo+ ry’Imana. 14  Nanone, ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zigendera ku mafarashi y’umweru, kandi zari zambaye imyenda myiza y’umweru itanduye. 15  Mu kanwa ke havamo inkota ndende ityaye+ kugira ngo ayikubite abantu bo mu bihugu byose, kandi abahane akoresheje inkoni y’icyuma.+ Nanone yengesha ibirenge mu rwengero,* ari rwo burakari buteye ubwoba bw’Imana Ishoborabyose.+ 16  Ku mwenda we, ahagana ku itako rye, hari handitseho izina rye, ari ryo Umwami w’abami, n’Umuyobozi uyobora abandi bategetsi.+ 17  Nanone mbona umumarayika ahagaze mu zuba, maze arangurura ijwi abwira ibisiga byose biguruka mu kirere* ati: “Nimuze muhurire hamwe, musangire iri funguro ryiza ry’umunsi mukuru Imana yateguye.+ 18  Nimuze murye inyama z’abami, iz’abakuru b’abasirikare, iz’abakomeye,+ iz’amafarashi n’abayicayeho,+ n’iz’abantu bose, baba ari abafite umudendezo, abagaragu, aboroheje n’abakomeye.” 19  Nuko mbona ya nyamaswa y’inkazi n’abami bo mu isi n’abasirikare babo bahuriye hamwe kugira ngo barwane n’uwicaye kuri ya farashi n’ingabo ze.+ 20  Ya nyamaswa y’inkazi irafatwa, ifatanwa na wa muhanuzi w’ibinyoma+ wakoreraga ibimenyetso imbere yayo. Ibyo bimenyetso ni byo yakoreshaga iyobya abashyizweho ikimenyetso cya ya nyamaswa+ n’abasengaga igishushanyo cyayo.+ Nuko iyo nyamaswa y’inkazi n’uwo muhanuzi w’ibinyoma bajugunywa mu nyanja yaka umuriro n’amazuku* bakiri bazima.+ 21  Ariko abami n’abasirikare babo, bo bicishwa inkota ndende yavaga mu kanwa k’uwicaye kuri ya farashi.+ Nuko ibisiga byose birya inyama zabo birahaga.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “Haleluya.” Yah ni izina “Yehova” mu buryo buhinnye.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Uminjagiweho amaraso.”
Ni ukuvuga, aho bakamurira amavuta cyangwa aho bengera divayi.
Cyangwa “hejuru yanjye.”
Ni ibintu by’umuhondo binuka kandi byaka cyane.