Ibyahishuriwe Yohana 2:1-29

  • Ubutumwa bugenewe itorero ryo muri Efeso (1-7), iry’i Simuruna (8-11), iry’i Perugamo (12-17) n’iry’i Tuwatira (18-29)

2  “Wandikire umumarayika+ wo mu itorero ryo muri Efeso+ umubwire uti: ‘dore ibyo ufashe inyenyeri zirindwi mu kiganza cye cy’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko birindwi by’amatara bikozwe muri zahabu+ avuga.  Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe, umwete wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko udashobora kwihanganira abantu babi, ndetse ko abiyita intumwa+ nyamara atari zo, wabagerageje ugasanga ari abanyabinyoma.  Nanone wagaragaje ukwihangana kandi wihanganiye ibigeragezo byinshi uzira izina ryanjye,+ ntiwacika intege.+  Icyakora hari icyo nkugaya: Ni uko utagifite urukundo nk’urwo wari ufite mbere.  “‘“Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa maze wihane,+ ukore ibikorwa byiza wakoraga mbere. Nutabikora nzaza aho uri, mvane igitereko cy’itara+ cyawe aho cyari kiri. Keretse gusa niwihana.+  Icyakora hari ikintu cyiza ngushimira: Ni uko wanga ibikorwa by’agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti+ kandi nanjye ndabyanga.  Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero:+ Uzatsinda+ nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubuzima,+ kiri muri paradizo y’Imana.”’  “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Simuruna uti: ‘dore ibyo “Ubanza n’Uheruka,”+ uwari warapfuye none akaba yarongeye kuba muzima+ avuga.  Aravuze ati: “nzi ibibazo uhanganye na byo n’ubukene bwawe. Ariko nzi ko uri umukire.+ Nanone nzi abantu biyita Abayahudi bakuvuga nabi. Ariko si Abayahudi, ahubwo ni abo mu itsinda rya Satani.+ 10  Ntutinye ibigiye kukugeraho.+ Dore Satani azakomeza gushyira bamwe muri mwe muri gereza. Ibyo bizabaho kugira ngo mugeragezwe mu buryo bwuzuye kandi mumare iminsi 10 mubabazwa. Ariko uzakomeze kuba uwizerwa kugeza upfuye, nanjye nzaguha ikamba ry’ubuzima.+ 11  Ushaka kumva niyumve+ ibyo umwuka wera ubwira amatorero: Uzatsinda+ iyi si, urupfu rwa kabiri nta cyo ruzamutwara.”’+ 12  “Nanone wandikire umumarayika w’itorero ry’i Perugamo uti: ‘dore ibyo ufite inkota ndende ityaye, ifite ubugi impande zombi avuga.+ 13  Aravuze ati: “nzi ko aho utuye ari ho hari intebe y’ubwami ya Satani. Nyamara ukomeza kumbera indahemuka*+ kandi ntiwigeze uhakana ko unyizera,+ ndetse no mu gihe cya Antipa, umuhamya wanjye wizerwa+ wiciwe+ iwanyu, aho Satani atuye. 14  “‘“Ariko mfite ibintu bike nkugaya: Ni uko ufite abakurikiza inyigisho ya Balamu,+ ari we wigishije Balaki+ gushuka Abisirayeli ngo bakore ibyaha, akabigisha kurya ibyatambiwe ibigirwamana no gusambana.*+ 15  Nanone ufite abakurikiza inyigisho z’agatsiko k’idini ry’Abanikolayiti.+ 16  Nuko rero wihane, kuko nutihana nzaza aho uri vuba kandi nzabarwanya nkoresheje inkota ndende iva mu kanwa kanjye.+ 17  “‘“Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero:+ Uzatsinda+ isi nzamuha kuri manu yahishwe+ kandi nzamuha ibuye ry’umweru ryanditsweho izina rishya ritazwi n’umuntu uwo ari we wese, keretse gusa urihawe.”’ 18  “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Tuwatira+ uti: ‘dore ibyo Umwana w’Imana ufite amaso ameze nk’umuriro waka cyane+ n’ibirenge bimeze nk’umuringa utunganyijwe neza+ avuga. 19  Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe, urukundo rwawe, ukwizera kwawe, umurimo wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere. 20  “‘“Icyakora, hari icyo nkugaya: Ni uko wihanganira wa mugore Yezebeli,+ wiyita umuhanuzikazi kandi akigisha abagaragu banjye gusambana*+ no kurya ibyatambiwe ibigirwamana, akabayobya. 21  Namuhaye igihe cyo kwihana ariko ntashaka kwihana ubusambanyi bwe. 22  Dore ngiye kumuteza indwara imuheza mu buriri, kandi abasambana na we nzabateza ibyago bikomeye. Keretse gusa nibihana bakareka ibikorwa bye. 23  Abana be nzabicisha icyorezo cy’indwara yica, ku buryo amatorero yose azamenya ko ari njye ugenzura imitima n’ibitekerezo* by’abantu, kandi buri wese muri mwe nzamukorera ibihuje n’ibikorwa bye.+ 24  “‘“Icyakora, abasigaye bose b’i Tuwatira, ni ukuvuga abantu bose batakurikije inyigisho za Yezebeli hamwe n’abataramenye inyigisho z’ikinyoma zituruka kuri Satani,*+ ndababwira nti: ‘nta wundi mutwaro uwo ari wo wose mbikoreza. 25  Ariko dore ikintu kimwe gusa mbasaba: Mukomere ku byiza mufite kugeza igihe nzazira.+ 26  Umuntu wese utsinda isi kandi agakomeza kumvira ibyo nategetse kugeza ku iherezo, nzamuha ububasha bwo gutegeka ibihugu,+ 27  nk’uko nanjye nabuhawe na Papa wo mu ijuru kandi azakoresha inkoni y’icyuma+ ahane abantu. Azabarimbura nk’uko ibikoresho by’ibumba bimenagurika. 28  Nanone nzamuha inyenyeri yo mu gitondo cya kare.+ 29  Ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeza gushikama ku izina ryanjye.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Cyangwa “ibyiyumvo byimbitse.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impyiko.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibintu byimbitse bya Satani.”