Ibyahishuriwe Yohana 20:1-15
20 Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru afite urufunguzo rw’ikuzimu+ n’umunyururu munini mu ntoki ze.
2 Hanyuma afata cya kiyoka,+ ari cyo ya nzoka ya kera+ yitwa Satani+ Usebanya,+ arakiboha kugira ngo kimare imyaka 1.000 kiboshye.
3 Nuko akijugunya ikuzimu+ agikingiranirayo, arafunga cyane ashyiraho na kashe,* kugira ngo kitongera kuyobya abantu bo mu bihugu, kugeza aho iyo myaka 1.000 izarangirira. Nyuma y’ibyo kigomba kubohorwa kugira ngo kimare igihe gito.+
4 Nuko mbona intebe z’ubwami, kandi mbona abazicayeho bahabwa ububasha bwo guca imanza. Mbona abantu bishwe* bazira ko babwirije ibya Yesu kandi bakavuga iby’Imana. Ni bo batasenze ya nyamaswa y’inkazi cyangwa igishushanyo cyayo, kandi ntibigeze bashyirwaho ikimenyetso mu gahanga kabo no ku kiganza cyabo.+ Nuko bongera kuba bazima, bategekana na Kristo+ ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.
5 Uwo ni wo muzuko wa mbere.+ (Abapfuye+ basigaye ntibahawe ubuzima iyo myaka 1.000 itarashira.)
6 Ugira ibyishimo ni umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere+ kandi umuntu nk’uwo ni uwera. Urupfu rwa kabiri+ ntirushobora kugira icyo rutwara+ abantu nk’abo. Ahubwo bazaba abatambyi+ b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka 1.000.+
7 Iyo myaka 1.000 nishira, Satani azahita afungurwa ave aho yari afungiwe.
8 Azasohoka ajye kuyobya abantu bo mu bihugu biri mu mpande enye z’isi, ari bo Gogi na Magogi, kugira ngo abakoranyirize kujya mu ntambara. Umubare wabo ni nk’umusenyi wo ku nyanja.
9 Bazagenda bakwire isi yose, bagote amahema y’abera n’umujyi Imana ikunda. Ariko umuriro uzamanuka uve mu ijuru ubatwike bashireho.+
10 Satani wabayobyaga na we azajugunywa mu nyanja y’umuriro n’amazuku,* asangeyo ya nyamaswa y’inkazi+ na wa muhanuzi w’ibinyoma.+ Bazababazwa* ku manywa na nijoro, ndetse kugeza iteka ryose.
11 Nuko mbona intebe y’ubwami nini y’umweru, mbona n’uyicayeho.+ Isi n’ijuru birahunga biva imbere ye,+ kandi umwanya wabyo ntiwongera kuboneka.
12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo* cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+
13 Nuko inyanja igarura abayipfiriyemo, kandi urupfu n’Imva* na byo bigarura abapfuye babirimo. Hanyuma bacirwa imanza hakurikijwe ibyo buri muntu ku giti cye yakoze.+
14 Urupfu n’Imva bijugunywa mu nyanja yaka umuriro.+ Iyo nyanja yaka umuriro+ ni urupfu rwa kabiri.+
15 Nuko umuntu wese utari wanditswe mu gitabo cy’ubuzima+ ajugunywa mu nyanja yaka umuriro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ikimenyetso.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abicishijwe ishoka.”
^ Ni ibintu by’umuhondo byaka cyane kandi binuka.
^ Cyangwa “bazakumirwa; bazaba bafunzwe.”
^ Cyangwa “umuzingo.”
^ Cyangwa “Hadesi.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”