Ibyahishuriwe Yohana 22:1-21

  • Uruzi rw’amazi y’ubuzima (1-5)

  • Umusozo (6-21)

    • ‘Ngwino, ufate amazi y’ubuzima ku buntu’ (17)

    • “Ngwino Mwami Yesu” (20)

22  Nuko umumarayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubuzima+ arabagirana nk’ibuye ry’agaciro, atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’Intama.+  Aratemba agera mu muhanda uri hagati muri uwo mujyi. Ku nkombe yo hirya n’iyo hino kuri urwo ruzi, hari hari ibiti by’ubuzima byera imbuto inshuro 12 buri mwaka, bigatanga imbuto zabyo buri kwezi. Ibibabi by’ibyo biti byari ibyo gukiza abantu bo mu bihugu byose.+  Nta bintu bibi bizongera kubaho. Ahubwo intebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’Intama+ bizaba biri muri uwo mujyi, kandi abagaragu bayo bazayikorera umurimo wera.  Bazayireba mu maso+ kandi izina ryayo rizaba ryanditswe mu gahanga kabo.+  Nanone ijoro ntirizongera kuhaba.+ Ntibazakenera urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Yehova* Imana azabamurikira,+ kandi bazategeka ari abami iteka ryose.+  Nuko arambwira ati: “Aya magambo ni ayo kwizerwa kandi ni ay’ukuri.+ Ni ukuri, Yehova Imana ni we wavuze binyuze ku bahanuzi.+ Yatumye umumarayika we kugira ngo yereke abagaragu be ibintu bigomba kubaho bidatinze.  Dore ndaza vuba!+ Ugira ibyishimo ni umuntu wumvira amagambo y’ubuhanuzi yo muri iki gitabo.”+  Njyewe Yohana, ni njye wumvise ibyo bintu kandi ndabibona. Nuko maze kubyumva no kubibona, mfukama imbere y’umumarayika wanyerekaga ibyo bintu kugira ngo musenge.  Ariko arambwira ati: “Reka reka! Ntukore ibintu nk’ibyo! Rwose ndi umugaragu mugenzi wawe, nkaba n’umugaragu kimwe n’abavandimwe bawe b’abahanuzi, n’abantu bose bakurikiza amagambo yo muri iki gitabo. Ahubwo ujye usenga Imana yonyine.”+ 10  Arongera arambwira ati: “Amagambo ari muri ubu buhanuzi ntuyagire ibanga, kuko igihe cyagenwe kiri bugufi. 11  Ukora ibikorwa bibi akomeze akore ibikorwa bibi, kandi uwanduye akomeze yandure. Ariko umukiranutsi akomeze akore ibyo gukiranuka, kandi umuntu wera akomeze kuba umuntu utanduye. 12  “‘Dore ndaza vuba nzanye n’ibihembo, kugira ngo mpe buri wese ibihuje n’ibyo yakoze.+ 13  Ndi Alufa na Omega,*+ ni ukuvuga ubanza n’uheruka, intangiriro n’iherezo. 14  Abagira ibyishimo ni abamesa amakanzu yabo,+ kugira ngo bahabwe uburenganzira bwo kurya ku mbuto z’ibiti by’ubuzima+ kandi bemererwe kwinjira mu mujyi banyuze mu marembo yawo.+ 15  Inyuma y’uwo mujyi hazaba abantu bakora ibikorwa byanduye* abakora ibikorwa by’ubupfumu, abasambanyi,* abicanyi, abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ikinyoma kandi akabeshya.’+ 16  “‘Njyewe Yesu, natumye umumarayika wanjye ngo ababwire ibyo bintu bigenewe amatorero. Nkomoka mu muryango wa Dawidi,+ kandi ni njye nyenyeri yaka cyane yo mu gitondo cya kare.’”+ 17  Umwuka wera n’umugeni+ bakomeza kuvuga bati: “Ngwino!” Kandi uwumva wese navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota wese naze.+ Ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.+ 18  “Ndabwira umuntu wese wumva amagambo y’ubu buhanuzi bwo muri iki gitabo nti: ‘nihagira umuntu ugira icyo yongeraho,+ Imana izamwongereraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.*+ 19  Nanone nihagira umuntu ugira icyo avana ku magambo yo muri iki gitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamwambura ibyo yari agenewe byo ku biti by’ubuzima+ no ku mujyi wera,+ byanditswe muri iki gitabo.’ 20  “Uhamya ibyo aravuga ati: ‘ni ukuri, ndaza vuba.’”+ “Amen!* Ngwino Mwami Yesu.” 21  Umwami Yesu Kristo nakomeze agaragarize abera ineza ye ihebuje.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Alufa ni inyuguti ya mbere y’Ikigiriki, naho Omega ni inyuguti ya nyuma.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzingo.”
Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “ubuntu bwe butagereranywa.”