Ibyahishuriwe Yohana 3:1-22

  • Ubutumwa bugenewe itorero ry’i Sarudi (1-6), iry’i Filadelifiya (7-13) n’iry’i Lawodikiya (14-22)

3  “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Sarudi umubwire uti: ‘dore ibyo ufite imyuka irindwi y’Imana+ n’inyenyeri zirindwi+ avuga. Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Witwa ko uriho nyamara njye mbona warapfuye.+  Ba maso+ kandi ukomeze abantu basigaye benda gupfa,* kuko nasanze udakora* ibintu byose Imana igusaba.  Ku bw’ibyo rero, komeza kwibuka ibyo wahawe n’ibyo wumvise, maze ukomeze kubikurikiza kandi wihane.+ Ni ukuri, nudakanguka nzaza nk’umujura+ kandi ntuzamenya rwose igihe nzakugereraho.+  “‘“Icyakora, ufite abantu bake i Sarudi batanduje imyenda yabo,+ kandi bazagendana nanjye bambaye imyenda yera,+ kuko babikwiriye.  Ubwo rero, utsinda+ isi ni we uzambikwa imyenda yera.+ Sinzahanagura izina rye mu gitabo cy’ubuzima,+ ahubwo nzavugira izina rye imbere ya Papa wo mu ijuru n’imbere y’abamarayika be.+  Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’  “Nanone wandikire umumarayika w’itorero ry’i Filadelifiya, umubwire uti: ‘dore ibyo uwera+ kandi urangwa n’ukuri+ avuga. Ni we ufite urufunguzo rwa Dawidi.+ Ni we ukingura ku buryo hatagira ukinga kandi agakinga ku buryo hatagira ukingura.  Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Dore nshyize imbere yawe umuryango ukinguye+ ku buryo nta wushobora kuwukinga. Nzi ko ufite imbaraga nke, nyamara wakomeje kumvira ijambo ryanjye ntiwanyihakana.*  Dore nzatuma abo mu itsinda rya Satani biyita Abayahudi kandi atari bo,+ ahubwo babeshya, baza bapfukame imbere yawe kandi mbamenyeshe ko nagukunze. 10  Kubera ko wakomeje kumvira ijambo rivuga ibyo kwihangana kwanjye,*+ nanjye nzakurinda mu gihe cyo kugeragezwa+ kigiye kugera ku isi yose, igihe nzaba ngenzura abatuye isi kugira ngo bimenyekane niba bakora ibyiza cyangwa ibibi. 11  Ndaza vuba!+ Komeza kurinda ibyo ufite kugira ngo hatagira utwara ikamba ryawe.+ 12  “‘“Utsinda isi nzamugira inkingi mu rusengero rw’Imana yanjye kandi ntazarusohokamo ukundi. Nzamwandikaho izina ry’Imana yanjye+ n’izina ry’umujyi w’Imana yanjye, ari wo Yerusalemu Nshya+ imanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye kandi nzamwandikaho izina ryanjye rishya.+ 13  Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’ 14  “Wandikire umumarayika w’itorero ry’i Lawodikiya+ umubwire uti: ‘umva ibyo Amen+ avuga. Ni umuhamya+ wizerwa kandi w’ukuri,+ akaba ari na we Imana yahereyeho irema.+ 15  Aravuze ati: “nzi ibikorwa byawe. Nzi ko udakonje kandi ntushyuhe. Iyaba wari ukonje cyangwa ukaba ushyushye! 16  Ariko kubera ko uri akazuyazi, ukaba udashyushye+ ntunakonje,+ ngiye kukuruka. 17  Dore uravuga uti: ‘ndi umukire+ kandi nishakiye ubutunzi. Nta cyo nkennye rwose!’ Nyamara ntuzi ko uri indushyi yo kubabarirwa, ko uri umukene, ukaba utabona kandi ukaba wambaye ubusa. 18  Ndakugira inama yo kugurira iwanjye zahabu yatunganyishijwe umuriro bityo ube umukire, kandi ungureho n’imyenda yera yo kwambara, kugira ngo udakomeza kwambara ubusa maze bikagukoza isoni.+ Nanone ungureho umuti wo gushyira mu maso+ kugira ngo urebe.+ 19  “‘“Abo nkunda bose ndabacyaha kandi nkabahana.+ Nuko rero wihane+ ibyaha byawe maze ukorere Imana n’umutima wawe wose. 20  Dore mpagaze ku rugi nkomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura, nzinjira mu nzu ye maze nsangire na we ifunguro rya nimugoroba, na we asangire nanjye. 21  Utsinda+ isi nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami,+ nk’uko nanjye natsinze nkicarana+ na Papa wo mu ijuru ku ntebe ye y’Ubwami. 22  Ushaka kumva niyumve ibyo umwuka wera ubwira amatorero.”’”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, abenda gupfa mu buryo bw’umwuka.
Cyangwa “utararangije.”
Cyangwa “ntiwihakana izina ryanjye.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Wihanganye nk’uko nanjye nihanganye.”