Ibyahishuriwe Yohana 5:1-14

  • Umuzingo uteyeho kashe zirindwi (1-5)

  • Umwana w’Intama afata umuzingo (6-8)

  • Umwana w’Intama ni we ukwiriye gukuraho kashe ziri ku muzingo (9-14)

5  Nuko mbona mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ umuzingo wanditsweho imbere n’inyuma, ufunze cyane kandi uteyeho kashe* zirindwi.  Nuko mbona umumarayika ukomeye atangaza mu ijwi riranguruye ati: “Ni nde ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane kandi akavanaho kashe ziwuriho?”  Ariko ntihaboneka umuntu n’umwe ushobora gufungura uwo muzingo cyangwa gusoma ibiwurimo, haba mu bari mu ijuru, mu bari ku isi cyangwa mu bapfuye.  Nuko ndarira cyane kubera ko hatabonetse umuntu ukwiriye gufungura uwo muzingo ngo asome ibiwurimo.  Ariko umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Reka kurira! Dore uwitwa ‘Intare yo mu muryango wa Yuda.’+ Akomoka+ kuri Dawidi*+ kandi yaratsinze.+ Ni we ukwiriye gufungura umuzingo ufunze cyane no kuvanaho kashe zirindwi ziwuriho.”  Nuko mbona hagati y’intebe y’ubwami no hagati ya bya biremwa bine no hagati ya ba bakuru+ hahagaze umwana w’intama+ umeze nk’uwishwe.+ Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi. Ayo maso agereranya imyuka irindwi y’Imana+ yatumwe mu isi yose.  Nuko aragenda akura uwo muzingo mu kuboko kw’iburyo kw’Imana yari yicaye ku ntebe y’ubwami.+  Afashe uwo muzingo, bya biremwa bine na ba bakuru 24,+ barapfukama bakoza imitwe hasi imbere y’Umwana w’Intama, buri wese muri bo afite inanga, bafite n’amasorori akozwe muri zahabu yuzuye umubavu.* (Uwo mubavu, ugereranya amasengesho y’abera.)+  Nuko baririmba indirimbo nshya+ bavuga bati: “Ukwiriye gufata umuzingo no gukuraho kashe ziwuriho, kuko wishwe, ugacungura abantu ukoresheje amaraso yawe kugira ngo bakorere Imana.+ Wabavanye mu miryango yose n’indimi zose n’amoko yose n’ibihugu byose,+ 10  ubahindura abami+ n’abatambyi b’Imana yacu,+ kandi bazategeka+ isi.” 11  Nuko ndareba kandi numva ijwi ry’abamarayika benshi bari bakikije ya ntebe y’ubwami na bya biremwa bine na ba bakuru, kandi umubare wabo wari amamiriyari n’amamiriyari* na miriyoni amagana.+ 12  Bavugaga mu ijwi riranguruye bati: “Umwana w’Intama wishwe+ ni we ukwiriye guhabwa ububasha, ubutunzi, ubwenge, imbaraga n’icyubahiro kandi agasingizwa.”+ 13  Hanyuma numva ibyaremwe byose, ari ibyo mu ijuru, ibyo mu isi, ibyo munsi y’isi+ n’ibyo mu nyanja, hamwe n’ibibirimo byose, bivuga biti: “Ibisingizo, icyubahiro,+ ikuzo n’ubushobozi bibe iby’Imana yicaye ku ntebe y’ubwami+ n’Umwana w’Intama+ iteka ryose.”+ 14  Nuko bya biremwa bine biravuga biti: “Amen!”* Na ba bakuru barapfukama bakoza imitwe hasi kugira ngo bahe Imana icyubahiro.

Ibisobanuro ahagana hasi

Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuzi wa Dawidi.”
Cyangwa “ibihumbi icumi inshuro ibihumbi icumi.”
Cyangwa “bibe bityo.”