Ibyahishuriwe Yohana 8:1-13

  • Kashe zirindwi zivanwaho (1-6)

  • Abamarayika bavuza impanda enye zibanza (7-12)

  • Hatangazwa ibyago bitatu (13)

8  Nuko Umwana w’Intama+ avanyeho kashe* ya karindwi,+ mu ijuru habaho ituze, bimara nk’igice cy’isaha.  Mbona abamarayika barindwi+ bahagaze imbere y’Imana maze bahabwa impanda* zirindwi.  Hanyuma haza undi mumarayika ahagarara hafi y’igicaniro,+ afashe mu ntoki igikoresho* batwikiraho imibavu* gikozwe muri zahabu, ahabwa imibavu+ myinshi yo gutwikira ku gicaniro gikozwe muri zahabu+ cyari imbere y’intebe y’ubwami, mu gihe cy’amasengesho y’abera bose.  Umwotsi w’imibavu umumarayika yatwikaga, uzamukana n’amasengesho+ y’abera bigera imbere y’Imana.  Ariko ako kanya umumarayika afata igikoresho batwikiraho imibavu, acyuzuzaho amakara yaka akuye ku gicaniro, maze ayajugunya ku isi. Nuko habaho inkuba, imirabyo+ n’umutingito kandi numva n’amajwi.  Ba bamarayika barindwi bafite impanda* zirindwi,+ bitegura kuzivuza.  Uwa mbere avuza impanda ye. Nuko habaho urubura n’umuriro bivanze n’amaraso, bisukwa ku isi+ maze kimwe cya gatatu cy’isi kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, n’ibyatsi bibisi byose birashya.+  Umumarayika wa kabiri avuza impanda ye. Ikintu kimeze nk’umusozi munini cyaka cyane kijugunywa mu nyanja,+ maze kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.+  Nuko kimwe cya gatatu cy’ibisimba byo mu nyanja kirapfa,+ na kimwe cya gatatu cy’amato kirameneka. 10  Umumarayika wa gatatu avuza impanda ye. Nuko inyenyeri nini yaka nk’itara ihanuka mu ijuru igwa kuri kimwe cya gatatu cy’imigezi no ku masoko y’amazi.+ 11  Iyo nyenyeri yitwa Busharire.* Nuko kimwe cya gatatu cy’amazi kirasharira maze abantu benshi bicwa n’ayo mazi bitewe n’uko yashariraga.+ 12  Umumarayika wa kane avuza impanda ye. Nuko kimwe cya gatatu cy’izuba,+ kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birangirika kugira ngo kimwe cya gatatu cyabyo kibe mu mwijima,+ kandi umunsi umare kimwe cya gatatu cyawo udafite urumuri, n’ijoro na ryo ribe rityo. 13  Nuko ndareba, maze numva kagoma* iguruka iri mu kirere hagati, ivuga mu ijwi riranguruye iti: “Abatuye ku isi bagiye guhura n’ibyago bikomeye+ bitewe n’amajwi y’impanda zisigaye z’abamarayika batatu zigiye kuvuzwa!”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ikimenyetso.” Kera imizingo cyangwa amabaruwa babifungishaga ibintu bashongesheje bagateraho kashe ifite ikimenyetso. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kashe.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “icyotero.”
Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Apusinto.” Iryo jambo risobanura “ubusharire,” rikaba ryerekeza ku bwoko bw’ikimera cyabaga gisharira kandi gifite uburozi.
Ni ubwoko bw’igisiga.