Ibyahishuriwe Yohana 9:1-21

  • Impanda ya gatanu (1-11)

  • Icyago cya mbere kirangira, hagakurikiraho ibindi byago bibiri (12)

  • Impanda ya gatandatu (13-21)

9  Umumarayika wa gatanu avuza impanda* ye.+ Nuko mbona inyenyeri yari yaraguye ku isi ivuye mu ijuru, maze ihabwa urufunguzo rw’umwobo w’ikuzimu.+  Ikingura umwobo w’ikuzimu maze hazamukamo umwotsi umeze nk’uw’itanura rinini. Izuba n’ikirere birijima+ bitewe n’umwotsi wavaga muri uwo mwobo.  Muri uwo mwotsi havamo inzige* zikwira ku isi,+ kandi Imana iziha ububasha nk’ubwo sikorupiyo* zo ku isi zifite.  Zibwirwa kutagira icyo zitwara ibimera byo ku isi n’ibyatsi bibisi byose cyangwa ibiti, ahubwo zikibasira gusa abantu badafite kashe y’Imana* mu gahanga kabo.+  Izo nzige zitegekwa kutabica, ahubwo zikabababaza mu gihe cy’amezi atanu, kandi ububabare zabatezaga bwari bumeze nk’ubwa sikorupiyo,+ iyo iriye umuntu.  Muri iyo minsi, abantu bazashaka urupfu ariko ntibazarubona. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.  Izo nzige zasaga n’amafarashi yiteguye urugamba.+ Ku mitwe yazo zari zifite ibyasaga n’amakamba ya zahabu kandi mu maso hazo hasaga nk’ah’abantu.  Zari zifite umusatsi umeze nk’uw’abagore. Amenyo yazo yari ameze nk’ay’intare,+  kandi zari zifite ibikingira igituza bisa n’ibikozwe mu cyuma. Urusaku rw’amababa yazo rwari rumeze nk’urusaku rw’amagare akururwa n’amafarashi yiruka ajya ku rugamba.+ 10  Nanone zari zifite imirizo irimo imbori* zimeze nk’iza sikorupiyo, kandi ububasha bwazo bwo kumara amezi atanu zibabaza abantu,+ bwari mu mirizo yazo. 11  Zari zifite umwami, ari we mumarayika w’ikuzimu.+ Mu Giheburayo yitwa Abadoni,* naho mu Kigiriki yitwa Apoliyoni.* 12  Ibyago bya mbere birarangiye. Nyuma y’ibi hagiye gukurikiraho ibindi byago+ bibiri. 13  Umumarayika+ wa gatandatu avugije impanda ye,+ numva ijwi riturutse mu mahembe y’igicaniro gikozwe muri zahabu+ kiri imbere y’Imana 14  ribwira umumarayika wa gatandatu wari ufite impanda riti: “Bohora ba bamarayika bane babohewe ku ruzi runini rwa Ufurate.”+ 15  Nuko abo bamarayika bane barabohorwa, kandi bari bateguwe kugira ngo kuri iyo saha no kuri uwo munsi, muri uko kwezi no muri uwo mwaka, bice kimwe cya gatatu cy’abantu. 16  Umubare w’ingabo zigendera ku mafarashi wari miriyoni 200. Uwo ni wo mubare wazo numvise. 17  Dore uko amafarashi nabonye mu iyerekwa yari ameze hamwe n’abari bayicayeho: Abari bayicayeho bari bafite ibyuma bikingira igituza by’umutuku, ubururu n’umuhondo, kandi imitwe y’amafarashi bari bariho yari imeze nk’imitwe y’intare.+ Mu kanwa kayo haturukaga umuriro, umwotsi n’amazuku.* 18  Ibyo byago uko ari bitatu, ni ukuvuga umuriro, umwotsi n’amazuku byavaga mu kanwa kayo, byishe kimwe cya gatatu cy’abantu. 19  Ububasha bw’amafarashi bwari mu kanwa kayo no ku mirizo yayo, kuko imirizo yayo yari imeze nk’inzoka kandi ifite imitwe. Iyo mitwe ni yo ayo mafarashi yakoreshaga, akababaza abantu. 20  Ariko abantu basigaye batishwe n’ibyo byago ntibihannye ibikorwa byabo bibi. Ntibaretse gusenga abadayimoni n’ibigirwamana bikozwe muri zahabu, ifeza, umuringa, mu biti no mu mabuye, bidashobora kureba, kumva cyangwa kugenda.+ 21  Nanone ntibihannye ibikorwa byabo by’ubwicanyi, ubupfumu, ubusambanyi* n’ubujura.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni udusimba tugira ubumara bukaze dukunda kuba mu butayu.
Cyangwa “ikimenyetso cy’Imana.”
Urubori ni akantu kameze nk’ihwa kaba ku murizo w’udusimba tumwe na tumwe, urugero nk’uruyuki cyangwa ivubi.
Bisobanura “kurimbura.”
Bisobanura “umurimbuzi.”
Ni ibintu bisa n’umuhondo binuka kandi byaka cyane.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”