Ibyakozwe n’intumwa 24:1-27
24 Nyuma y’iminsi itanu, umutambyi mukuru Ananiya+ azana na bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli hamwe n’umuntu wagombaga kubafasha kuburana witwaga Teritulo, maze babwira guverineri ibyo Pawulo yaregwaga.+
2 Bahamagaye Teritulo, atangira kurega Pawulo agira ati:
“Nyakubahwa Feligisi, ubu dufite amahoro menshi watugejejeho, kandi ibintu byinshi bigenda bivugururwa muri iki gihugu ni wowe tubikesha kubera ko ureba kure.
3 Aho turi hose duhora tubona ibyo byiza kandi turabigushimira cyane.
4 Ariko ntarondogoye, nagira ngo ngusabe udutege amatwi akanya gato kuko usanzwe uri umuntu mwiza.
5 Twasanze uyu muntu ahungabanya amahoro.*+ Ashuka+ Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke ku butegetsi kandi ni na we uyoboye agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.+
6 Nanone yagerageje kwanduza* urusengero maze turamufata.+
7 * ——
8 Nawe ubwawe umwibarije, ushobora kwibonera ko ibi bintu byose tumurega ari ukuri.”
9 Abayahudi babyumvise, na bo bemeza ko ibyo bintu ari ukuri koko.
10 Nuko guverineri akora ikimenyetso n’umutwe yereka Pawulo ko ashobora kuvuga. Pawulo arasubiza ati:
“Kubera ko nzi neza ko umaze imyaka myinshi uri umucamanza w’iki gihugu, niteguye kwiregura.+
11 Nk’uko nawe ushobora kubyigenzurira nta minsi irenze 12 irashira ngiye i Yerusalemu gusenga.+
12 Ntibigeze bansanga mu rusengero njya impaka n’umuntu uwo ari we wese, cyangwa ngo basange nshishikariza abantu guteza imvururu, haba mu masinagogi* cyangwa mu mujyi.
13 Nta n’ubwo bashobora kuguha ibimenyetso by’ibintu bari kundega.
14 Ariko icyo nemerera imbere yawe ni iki: Nkorera Imana ya ba sogokuruza umurimo wera,+ nkurikije Inzira y’Ukuri,* ikaba ari yo aba bita: ‘agatsiko k’idini.’ Mu by’ukuri nizera ibintu byose byavuzwe mu Mategeko n’ibyanditswe n’Abahanuzi.+
15 Nanone mfite ibyiringiro nk’ibyo aba bantu na bo bafite, ko Imana izazura+ abakiranutsi n’abakiranirwa.*+
16 Ni yo mpamvu mpatanira kugira umutimanama utandega ikibi icyo ari cyo cyose,* haba imbere y’Imana cyangwa imbere y’abantu.+
17 Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yerusalemu nzanywe no guha Abayahudi imfashanyo+ no gutamba ibitambo.
18 Igihe nari nkiri muri ibyo, bansanze mu rusengero maze gukora umuhango wo kwiyeza.*+ Ariko nabikoraga ntakoranyije abantu cyangwa ngo nteze akavuyo. Ahubwo icyo gihe hari Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya.
19 Abo bagombye kuba bari hano imbere yawe kugira ngo bandege, iyo baza kuba bafite icyo banshinja.+
20 Cyangwa se aba bantu bari hano nibivugire ubwabo niba hari ikibi bambonyeho igihe nari mpagaze imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rw’Abayahudi,
21 uretse ikintu kimwe gusa navuze ubwo nari mpagaze hagati yabo nti: ‘umuzuko w’abapfuye ni wo utumye uyu munsi nshyirwa mu rubanza.’”+
22 Icyakora kubera ko Feligisi yari azi neza iby’iyo Nzira+ y’ukuri, yasezereye abo bantu arababwira ati: “Lusiya umukuru w’abasirikare naza, ni bwo nzafata umwanzuro w’ibyo bibazo byanyu.”
23 Nuko ategeka umuyobozi w’itsinda ry’abasirikare ko Pawulo arindwa, ariko akamworohereza igifungo cye kandi ntihagire n’umwe mu ncuti ze abuza kumwitaho.
24 Hashize iminsi mike, Feligisi azana n’umugore we Dirusila wari Umuyahudikazi, nuko atumiza Pawulo maze amutega amatwi. Pawulo amusobanurira icyo yakora ngo agaragaze ko yizera Yesu Kristo.+
25 Ariko atangiye kuvuga ibyo gukiranuka, kumenya kwifata, n’ibihereranye n’urubanza Imana izacira abantu mu gihe kizaza,+ Feligisi agira ubwoba maze arasubiza ati: “Ubu noneho ba wigendeye, ariko nimbona akanya nzongera ngutumeho.”
26 Yahoraga atumaho Pawulo kenshi ngo baganire kubera ko yatekerezaga ko yari kuzamuha ruswa.
27 Ariko hashize imyaka ibiri, Feligisi asimburwa na Porukiyo Fesito. Kubera ko Feligisi yifuzaga gushimwa n’Abayahudi,+ yasize Pawulo akiri muri gereza.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uyu muntu ari icyago.”
^ Cyangwa “guhumanya.”
^ Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
^ Ni ahantu Abayahudi bahuriraga kugira ngo basenge kandi basome Ibyanditswe. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ibi byerekeza ku nyigisho z’Abakristo n’imyitwarire ibaranga.
^ Ni abantu batakoreye Imana cyangwa ngo bayumvire bitewe n’uko batayimenye.
^ Cyangwa “umutimanama ucyeye.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”