Imigani 11:1-31
11 Yehova yanga cyane iminzani ibeshya,Ariko ibipimo byuzuye biramushimisha.+
2 Iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza,+Ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.+
3 Ubudahemuka bw’abakiranutsi ni bwo bubayobora,+Ariko uburyarya bw’abariganya buzabarimbuza.+
4 Ubutunzi nta cyo buzamara ku munsi w’uburakari,+Ariko gukiranuka kuzakiza urupfu.+
5 Gukiranuka k’umuntu w’inyangamugayo ni byo bizatuma akora ibikwiriye,Ariko umuntu mubi we azahura n’ibibazo bitewe n’ububi bwe.+
6 Gukiranuka kw’abakiranutsi bizabakiza,+Ariko ibyifuzo by’abariganya bizatuma bagwa mu mutego.+
7 Iyo umuntu mubi apfuye, ibyo yiringiye na byo birashira,Kandi ibyo yari yiteze kugeraho yishingikirije ku mbaraga ze, na byo biba birangiye.+
8 Iyo umukiranutsi ageze mu bibazo aratabarwa,Ariko umuntu mubi akomeza guhura na byo.+
9 Umuntu utubaha Imana* avuga amagambo arimbuza mugenzi we,Ariko umukiranutsi akizwa no kugira ubumenyi.+
10 Ibikorwa byiza by’abakiranutsi bituma abo mu mujyi bose bishima,Kandi iyo ababi barimbutse abantu barangurura amajwi y’ibyishimo.+
11 Umugisha w’abakiranutsi utuma umujyi ukomera,+Ariko amagambo y’ababi arawusenya.+
12 Umuntu utagira ubwenge asuzugura mugenzi we,Ariko umuntu ufite ubushishozi bwinshi aricecekera.+
13 Umuntu ugenda asebanya amena amabanga,+Ariko umuntu wizerwa abika ibanga.
14 Iyo abantu batayoboranywe ubwenge bahura n’imibabaro,Ariko aho abajyanama benshi bari ibintu bigenda neza.+
15 Uwemera kuzishyura ideni ry’umuntu* atazi bizamuteza ibibazo,+Ariko uwanga kugirana amasezerano n’umuntu ushaka ko azamwishyurira ideni,* yirinda ibibazo.
16 Umugore w’imico myiza agira icyubahiro,+Ariko abagabo b’abanyagitugu bagira ubutunzi.
17 Umugabo w’umugwaneza bimugirira akamaro,+Ariko umuntu w’umugome yikururira ibibazo.+
18 Ibihembo by’umuntu mubi nta cyo bimumarira,+Ariko ukora ibikwiriye abona ibihembo byiza.+
19 Umuntu uharanira gukiranuka azabona ubuzima,+Ariko uwiruka inyuma y’ibibi yikururira urupfu.
20 Yehova yanga cyane abantu b’indyarya,+Ariko abakomeza kuba inyangamugayo mu byo bakora byose baramushimisha.+
21 Uko byagenda kose umuntu mubi ntazabura guhanwa,+Ariko abana b’umukiranutsi bazarokoka.
22 Umugore ufite ubwiza ariko utagira ubwenge,Ameze nk’impeta ya zahabu iri ku zuru ry’ingurube.
23 Ibyifuzo by’abakiranutsi biganisha ku byiza,+Ariko ibyo ababi biringira bikurura umujinya.
24 Habaho umuntu ugira ubuntu agakunda gutanga, nyamara agakomeza kugira ibintu byinshi.+
Undi we akifata ntatange ibyo yari akwiriye gutanga, ariko bikamutera ubukene gusa.+
25 Umuntu ugira ubuntu azabona imigisha,+Kandi ugirira neza abandi na we azagirirwa neza.+
26 Ugumana ibinyampeke akanga kubigurisha azavugwa nabi,Ariko uwemera kubigurisha azavugwa neza.
27 Ushaka ibyiza ashyizeho umwete azemerwa,+Ariko ushaka ibibi ni byo bizamugeraho.+
28 Uwiringira ubutunzi bwe azahura n’ingorane,+Ariko umukiranutsi azashisha nk’ibibabi bitoshye.+
29 Ukururira urugo rwe ibyago nta cyo azageraho,+Kandi umuntu utagira ubwenge azaba umugaragu w’umunyabwenge.
30 Ibikorwa by’abakiranutsi bihesha ubuzima,+Kandi ufasha abandi gukora ibyiza ni umunyabwenge.+
31 Niba umukiranutsi uri ku isi ahemberwa ibyo akora,Ni gute umuntu mubi n’umunyabyaha batahanirwa ibyaha byabo?+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “umuntu witandukanyije n’Imana.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubuhakanyi.”
^ Cyangwa “uwanga kwishingira umuntu.”
^ Cyangwa “uwemera kwishingira umuntu.”