Imigani 14:1-35
14 Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe,+Ariko umugore utagira ubwenge ararwisenyera.
2 Umuntu ukora ibyiza atinya Yehova,Ariko umuntu w’indyarya aramusuzugura.
3 Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.
4 Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye,Ariko imbaraga z’ikimasa zituma haboneka umusaruro mwinshi.
5 Umutangabuhamya wizerwa ntabeshya,Ariko ibyo umutangabuhamya w’indyarya avuga byose biba ari ibinyoma.+
6 Umuntu useka abandi ashaka ubwenge ntabubone,Ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.+
7 Jya wirinda umuntu utagira ubwenge,Kuko nta bumenyi yakungura.+
8 Ubwenge butuma umunyamakenga asobanukirwa ibyo akwiriye gukora,Ariko abantu batagira ubwenge barayoba bitewe n’ubuswa bwabo.+
9 Abantu batagira ubwenge bapfobya ikosa,+Ariko abakiranutsi baba bashaka kwiyunga n’abandi.
10 Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima,Kandi ni na we wenyine umenya ibyishimo afite.
11 Urugo rw’ababi ruzasenywa,+Ariko urugo rw’abakiranutsi ruzakomera.
12 Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,+Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu.+
13 Umuntu ashobora guseka ariko mu mutima ababaye,Kandi ibyishimo bishobora gusozwa n’agahinda.
14 Umuntu udatinya Imana azagerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye,+Ariko umuntu mwiza azahemberwa ibikorwa bye.+
15 Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose,Ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora.+
16 Umunyabwenge agira amakenga kandi akirinda ibibi,Ariko umuntu utagira ubwenge nta cyo yitaho kandi ariyiringira.
17 Umuntu urakara vuba akora ibintu bigaragaza ko atagira ubwenge,+Ariko umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa.
18 Abataraba inararibonye bagaragaza ubuswa,Ariko abanyabwenge bagaragaza ubumenyi.+
19 Abantu babi bazunamira abeza,Kandi abagome bazapfukama mu marembo y’abakiranutsi.
20 Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga,+Ariko umukire agira incuti nyinshi.+
21 Usuzugura mugenzi we aba akoze icyaha,Ariko umuntu wese ugirira impuhwe uworoheje, azagira ibyishimo.+
22 Umuntu upanga imigambi mibi azayoba,Ariko abiyemeza gukora ibyiza bagaragarizwa urukundo* n’ubudahemuka.+
23 Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu,Ariko amagambo gusa arakenesha.+
24 Abanyabwenge bagira ubutunzi,Ariko abatagira ubwenge bagumana ubuswa bwabo.+
25 Umutangabuhamya uvuga ukuri arokora ubuzima,Ariko uriganya ahora avuga ibinyoma.
26 Umuntu utinya Yehova amwiringira muri byose,+Kandi bizarinda abana be.+
27 Gutinya Yehova bituma umuntu akomeza kubaho,Kandi bimurinda urupfu.
28 Iyo umwami afite abaturage benshi, aba akomeye,+Ariko iyo umutegetsi adafite abantu ararimbuka.
29 Umuntu utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+Ariko unanirwa kwihangana ntaba agaragaje ubwenge.+
30 Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,Ariko ishyari ni nk’indwara yangiza amagufwa.+
31 Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye,+Ariko ugirira neza umukene, aba ahesheje icyubahiro uwamuremye.+
32 Umuntu mubi azarimburwa n’ibibi bye,Ariko umukiranutsi azarindwa n’ubudahemuka bwe.+
33 Umuntu ujijutse agumana ubwenge bwe mu mutima we,+Ariko ibyo umuswa azi, abyamamaza hose.
34 Gukiranuka ni byo bituma igihugu kigira agaciro,+Ariko ibyaha bikoza isoni abantu.
35 Umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi,+Ariko arakarira cyane umuntu ukora ibiteye isoni.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urukundo rudahemuka.”