Imigani 15:1-33
15 Gusubizanya ineza bituma uburakari bushira,+Ariko ijambo ribabaza rizamura umujinya.+
2 Iyo abanyabwenge bavuga, basobanura neza ibyo bazi,+Ariko abantu batagira ubwenge bo bavuga ibintu bidafite umumaro.
3 Amaso ya Yehova areba hose,Yitegereza ababi n’abeza.+
4 Ijambo ryiza rirahumuriza,+Ariko amagambo arimo uburyarya arababaza cyane.
5 Umuntu utagira ubwenge yanga kumvira inama agirwa na papa we,+Ariko uwemera gukosorwa, aba ari umunyabwenge.+
6 Mu nzu y’umukiranutsi habamo ubutunzi bwinshi,Ariko ibyo umuntu mubi ageraho* bimuteza ibyago.+
7 Umunyabwenge akwirakwiza ubumenyi,+Ariko umuntu utagira ubwenge we si uko amera.+
8 Yehova yanga cyane igitambo cy’ababi,+Ariko isengesho ry’abakiranutsi riramushimisha.+
9 Yehova yanga cyane imyifatire y’umuntu mubi,+Ariko akunda umuntu ukora ibikorwa byiza.+
10 Umuntu wanga gukora ibyiza ababazwa n’uko bamukosoye,+Kandi umuntu urakazwa n’uko bamuhannye, azapfa.+
11 Niba Yehova ashobora kureba abari mu Mva,* aho abantu barimbukira,+Ubwo se kureba imitima y’abantu byamunanira?+
12 Umwibone ntakunda umukosora,+Kandi ntagisha inama abanyabwenge.+
13 Umuntu wishimye mu mutima, aba afite akanyamuneza mu maso,Ariko iyo umuntu afite agahinda mu mutima, ariheba.+
14 Umunyabwenge ashakisha ubumenyi,+Ariko umuntu utagira ubwenge ashimishwa no kuvuga ibintu bidafite akamaro.+
15 Iminsi yose y’umuntu ubabaye ihora ari mibi,+Ariko umuntu ufite umutima unezerewe ahora mu birori.+
16 Ibyiza ni ukugira bike utinya Yehova,+Aho kuba umukire ugahora uhangayitse.+
17 Ibyiza ni ugusangira imboga mu rukundo,+Aho gusangira inyama nziza mu rwango.+
18 Umuntu warakaye abyutsa amakimbirane,+Ariko utinda kurakara atuma abantu bareka gutongana.+
19 Inzira y’umunebwe imeze nk’uruzitiro rw’amahwa,+Ariko inzira y’umukiranutsi imeze nk’umuhanda uringaniye.+
20 Umwana uzi ubwenge ashimisha papa we,+Ariko umwana utagira ubwenge asuzugura mama we.+
21 Umuntu utagira ubwenge yishimira ubuswa,+Ariko umuntu ufite ubushishozi akomeza gukora ibikwiriye.+
22 Iyo hatabayeho kujya inama, imigambi nta cyo igeraho,Ariko aho abajyanama benshi bari irasohozwa.+
23 Umuntu yishimira gutanga igisubizo gikwiriye,+Kandi ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye riba ari ryiza.+
24 Umuntu ufite ubushishozi anyura mu nzira izamuka igana ku buzima,+Akirinda kunyura mu nzira imanuka ijya mu Mva.*+
25 Yehova azasenya inzu y’abishyira hejuru,+Ariko azarinda isambu y’umupfakazi.+
26 Yehova yanga cyane imigambi y’umuntu mubi,+Ariko amagambo ashimishije, abona ko ari meza.+
27 Umuntu ubona inyungu ari uko abanje guhemuka, akururira urugo rwe ibibazo,+Ariko uwanga ruswa azakomeza kubaho.+
28 Umukiranutsi atekereza yitonze mbere yo gusubiza,+Ariko abantu babi bo, bavuga amagambo menshi kandi mabi.
29 Yehova ari kure y’ababi,Ariko yumva amasengesho y’abakiranutsi.+
30 Iyo umuntu akweretse ko akwishimiye bituma nawe wumva wishimye,Kandi inkuru nziza ituma umuntu agira imbaraga.+
31 Utega amatwi inama zihesha ubuzima,Abana n’abanyabwenge.+
32 Uwanga igihano aba yanga ubuzima bwe,+Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.+
33 Gutinya Yehova bituma umuntu aba umunyabwenge,+Kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “umusaruro w’umuntu mubi.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”