Imigani 17:1-28
17 Ibyiza ni ukurya agace k’umugati wumye wibereye mu rugo rurimo amahoro,+Aho kurya ibyokurya byinshi uri mu rugo rwuzuyemo amahane.+
2 Umugaragu w’umunyabwenge azategeka umwana ukora ibiteye isoni,Kandi azabona umurage nk’umwana wa nyiri urugo.
3 Zahabu n’ifeza bitunganyirizwa mu muriro,+Ariko Yehova ni we ugenzura imitima.+
4 Umuntu mubi ashishikazwa no kumva amagambo ababaza,Kandi umunyabinyoma yishimira kumva amagambo arimo uburiganya.+
5 Useka umukene aba atutse Uwamuremye,+Kandi uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.+
6 Abuzukuru baba bameze nk’ikamba ry’abageze mu zabukuru,Kandi abana bavugwa neza bitewe n’ababyeyi babo.
7 Ntushobora kumva umuntu utagira ubwenge avuga amagambo akwiriye,+Ariko birushaho kuba bibi iyo umutegetsi avuga amagambo y’ibinyoma.+
8 Impano ni nk’ibuye ry’agaciro.+
Iyo mpano ituma nyirayo agira icyo ageraho aho agiye hose.+
9 Ubabarira abandi ibyaha aba ashaka urukundo,+Ariko ukomeza kubivuga hose atandukanya incuti magara.+
10 Gucyaha umuntu ujijutse bimugirira akamaro cyane+Kuruta gukubita umuntu utagira ubwenge inkoni 100.+
11 Umuntu mubi ahora ashaka kwigomeka,Ariko azohererezwa intumwa ifite ubugome kugira ngo imuhane.+
12 Aho guhura n’umuntu utagira ubwenge ari mu bidafite umumaro,Wahura n’idubu yapfushije abana bayo.+
13 Umuntu ukorera abandi ibintu bibi kandi we yarakorewe ibyiza,Ibibi ntibizava mu nzu ye.+
14 Intangiriro y’amakimbirane ni nk’umuntu urekuye amazi menshi agatemba.
Ubwo rero, ujye wigendera intonganya zitaravuka.+
15 Umuntu ugira umwere umuntu mubi n’ubeshyera umukiranutsi,+Bombi Yehova arabanga cyane.
16 None se umuntu utagira ubwenge aramutse abonye uburyo bwo kubushaka,Byamumarira iki kandi atifuza kubugira?+
17 Incuti nyakuri igukunda igihe cyose,+Kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.+
18 Umuntu utagira ubwenge yemera kugirana n’undi isezerano bakorana mu ntoki,Akishingira kwishyura ideni rye kandi akabikora mugenzi we abireba.+
19 Ukunda amakimbirane aba akunda ibyaha,+Kandi uwishyira hejuru yikururira ibyago.+
20 Ufite umutima mubi nta cyo azageraho,+Kandi uvuga amagambo y’uburiganya azahura n’ibyago.
21 Umugabo wabyaye umwana w’injiji bimutera agahinda,Kandi umugabo wabyaye umwana utagira ubwenge ntiyishima.+
22 Umutima unezerewe ni nk’umuti ukiza,+Ariko umutima wihebye utuma umuntu acika intege.+
23 Umuntu mubi yakira ruswa mu ibanga,Kugira ngo ace urubanza rurimo akarengane.+
24 Ubwenge buhora hafi y’umuntu ufite ubushishozi,Ariko ibitekerezo by’abantu batagira ubwenge bihora bijarajara.+
25 Umwana utagira ubwenge atera papa we agahinda,Kandi atuma mama we ababara cyane.*+
26 Si byiza guhana abakiranutsi,Kandi ntibikwiriye gukubita abanyacyubahiro.
27 Uwifata mu byo avuga aba ari umunyabwenge,+Kandi umuntu ufite ubushishozi aratuza.+
28 Ndetse n’umuntu utagira ubwenge iyo yicecekeye bagira ngo ni umunyabwenge,N’utagize icyo avuga bakagira ngo arajijutse.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “agatera mama we intimba.”