Imigani 18:1-24
18 Uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde,Kandi yanga inama nziza zose.
2 Umuntu utagira ubwenge ntiyishimira ubushishozi,Ahubwo yishimira kugaragaza ibiri mu mutima we.+
3 Iyo umuntu akora ibibi arasuzugurwa,Kandi iyo akora ibiteye isoni, acishwa bugufi.+
4 Amagambo y’umuntu ameze nk’amazi maremare,+Kandi ubwenge agaragaza buba bumeze nk’amazi menshi adudubiza.
5 Si byiza gutonesha umuntu mubi,+Kandi si byiza kurenganya umukiranutsi mu rubanza.+
6 Ibyo umuntu utagira ubwenge avuga bimushora mu mahane,+Kandi amagambo ye ni yo atuma akubitwa.+
7 Amagambo y’umuntu utagira ubwenge ni yo amurimbuza,+Kandi ibyo avuga bimugusha mu mutego.
8 Amagambo y’umuntu usebanya aba ameze nk’ibyokurya biryoshye.+
Umuntu abimira afite umururumba, bikamanuka bikagera mu nda.+
9 Umuntu ukorana ubunebwe akazi ke,Aba ari incuti y’umujura.+
10 Izina rya Yehova ni nk’inzu y’umutamenwa.*+
Umukiranutsi ayihungiramo, akarindwa.+
11 Ubutunzi bw’umukire aba abona ko ari nk’umujyi we ukomeye,Kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda.+
12 Kwishyira hejuru bibanziriza kurimbuka,+Kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+
13 Usubiza atarumva neza ikibazo aba agaragaje ubwenge buke,Kandi bimukoza isoni.+
14 Umutima ukomeye utuma umuntu ashobora kwihanganira indwara ye,+Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?+
15 Umuntu ujijutse agira ubumenyi,+Kandi umunyabwenge atega amatwi kugira ngo yunguke ubumenyi.
16 Impano umuntu atanze imufungurira inzira,+Kandi iramuyobora akagera imbere y’abakomeye.
17 Ubanje kuvuga mu rubanza aba asa n’ufite ukuri,+Ariko iyo mugenzi we aje aramuvuguruza.+
18 Ubufindo* butuma amakimbirane ashira,+Ndetse bukiranura n’abanyambaraga bahanganye.
19 Umuvandimwe wakorewe icyaha aragorana cyane kuruta kwigarurira umujyi ukomeye,+Kandi hari amakimbirane aba agoye kuyakemura nk’uko ibyuma bikinga inzugi bigora kubikingura.+
20 Amagambo umuntu avuga aba ameze nk’ibyokurya umuntu arya agahaga.+
Ibyo avuga bimugiraho ingaruka.
21 Ibyo umuntu avuga bishobora kumwicisha cyangwa bikamukiza,+Kandi ibyo umuntu akunda kuvuga bimugirira akamaro cyangwa bikamugiraho ingaruka.+
22 Ubonye umugore mwiza aba abonye impano y’agaciro kenshi,+Kandi yemerwa na Yehova.+
23 Umukene avuga yinginga,Ariko iyo umukire asubiza avuga nabi.
24 Habaho incuti ziba ziteguye kumarana,Ariko habaho n’incuti igumana n’umuntu+ ikamurutira umuvandimwe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunara ukomeye.”
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.