Imigani 2:1-22

  • Akamaro k’ubwenge (1-22)

    • Shaka ubwenge nk’ubutunzi buhishwe (4)

    • Ubushobozi bwo gutekereza, uburinzi (11)

    • Ubwiyandarike buzana ibibazo (16-19)

2  Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,Kandi amategeko yanjye ukayaha agaciro,+   Ugatega amatwi ibyo ubwenge buvuga,+Kandi umutima wawe ukawushishikariza kugira ubushishozi,+   Kandi niba ukora uko ushoboye ngo usobanukirwe,+Ugahatana kugira ngo ugire ubushishozi,+   Niba ukomeza gushaka ibyo bintu nk’ushaka ifeza,+Kandi ugakomeza kubishakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+   Ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya Yehova ari cyo,+Kandi uzamenya Imana.+   Kuko Yehova ari we utanga ubwenge,+Kandi ibyo avuga biba birimo ubumenyi n’ubushishozi.   Abakiranutsi abaha ubwenge,N’abakora ibyiza+ akababera ingabo ibarinda.   Arinda abakiranutsi,Kandi azarinda indahemuka ze.+   Ubwo rero nawe uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo,Bityo ukore ibyiza.+ 10  Niwishimira kugira ubwenge,+Kandi ugashimishwa no kugira ubumenyi,+ 11  Ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,+Kandi ubushishozi na bwo buzakurinda, 12  Kugira ngo bugukize inzira mbiN’abantu bavuga ibintu bibi,+ 13  N’abaretse gukora ibyizaBakaba bakora ibibi,+ 14  N’abitwara nabi,Bagashimishwa no gukora ibintu bibi biteye isoni, 15  N’indyarya,N’abarimanganya* mu byo bakora byose. 16  Buzagukiza umugore wiyandarika,Bukurinde amagambo aryohereye y’umugore w’indaya,+ 17  Ureka incuti ye magara* yo mu bukumi bwe,+Akibagirwa isezerano ry’Imana ye. 18  Kuko kujya mu nzu ye ari nko gusanga urupfu,Kandi inzira ijya mu nzu ye ni nk’inzira ijya mu mva.+ 19  Mu basambana na we nta n’umwe uzagaruka,Kandi nta n’umwe uzongera kunyura mu nzira y’ubuzima.+ 20  Ubwo rero, jya wigana abantu beza,Kandi ukomeze gukora ibikwiriye.+ 21  Abakiranutsi ni bo bazatura mu isi,Kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo.+ 22  Naho ababi bazakurwa mu isi,+Kandi abariganya bazayishiramo burundu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ababeshya.”
Cyangwa “umugabo we.”