Imigani 20:1-30
20 Divayi ituma umuntu yitwara mu buryo buteye isoni+ kandi inzoga zituma umuntu yitwara nabi.+
Umuntu wese ushukwa na byo ntagira ubwenge.+
2 Uburakari bw’umwami butera abantu ubwoba nk’uko iyo intare itontomye abantu bagira ubwoba.+
Umuntu wese umurakaza, aba ashyize ubuzima bwe mu kaga.+
3 Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro,+Ariko umuntu wese utagira ubwenge, azishoramo.+
4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho.
Mu gihe cyo gusarura imyaka azasabiriza, kuko nta cyo azaba asigaranye.+
5 Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi ari hasi cyane mu iriba,Ariko umuntu ufite ubushishozi azabimenya.
6 Abantu benshi bagenda bavuga ko bafite urukundo rwinshi,Ariko umuntu wizerwa kumubona biragoye.
7 Umukiranutsi aba ari indahemuka mu byo akora.+
Abana bamukomokaho babona imigisha.+
8 Iyo umwami yicaye ku ntebe y’ubwami kugira ngo ace imanza,+Amaso ye aritegereza akamenya ibibi byose.+
9 Ni nde ushobora kuvuga ati: “Mfite umutima ukeye,+Kandi nta cyaha ngira?” +
10 Ibipimo bidahuje n’ukuri n’iminzani ibeshya,Byose Yehova arabyanga cyane.+
11 Ibikorwa umwana akora bigaragaza uwo ari we.
Amenyekanira ku myifatire myiza kandi ikwiriye.+
12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba,Yehova ni we wabiremye byose.+
13 Ntugakunde gusinzira kugira ngo utazakena.+
Kanguka kugira ngo ubone ibyokurya bihagije.+
14 Umuguzi agura avuga ati: “Murampenze, murampenze!”
Nyamara akagenda yirata ko yahashye neza.+
15 Ushobora kugira zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro kenshi yo mu nyanja,*Ariko amagambo y’ubwenge, afite agaciro kenshi kubirusha.+
16 Niba umuntu yariyemeje kwishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,+Kandi uzamwake ingwate* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+
17 Iyo ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma, bishimisha umuntuAriko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.+
18 Iyo abantu bagiye inama, imigambi yabo igira icyo igeraho.+
Nawe ujye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge.+
19 Umuntu ugenda asebanya amena ibanga.+
Ntukabe incuti y’abantu bakunda amazimwe.
20 Umuntu wifuriza ibibi papa we na mama we,Itara rye rizazima igihe hazaba haje umwijima.+
21 Umurage umuntu abonye akoresheje umururumba,Amaherezo ntawuboneramo umugisha.+
22 Ntukavuge uti: “Nzamwishyura ibibi yankoreye!”+
Ahubwo ujye wiringira Yehova,+ na we azagukiza.+
23 Ibipimo bidahuje n’ukuri Yehova arabyanga cyane,Kandi iminzani ibeshya si myiza.
24 Yehova ni we uyobora umuntu mu byo akora byose,+Kuko umuntu atakwiyobora ngo amenye aho ajya.
25 Iyo umuntu ahubutse agatanga isezerano avuga ati: “Iki kintu nkeguriye Imana,”+
Yamara kuritanga akaba ari bwo atangira kuritekerezaho, bimubera umutego.+
26 Nk’uko umuntu atandukanya umurama* n’ibinyampeke,+Ni ko n’umwami w’umunyabwenge atatanya ababi akabarimbura.+
27 Umwuka w’umuntu ni nk’itara yahawe na Yehova.
Ni ryo rigenzura ibihishwe mu mutima.
28 Iyo umwami afite urukundo rudahemuka, kandi akaba uwizerwa biramurinda.+
Urukundo rudahemuka agaragaza ni rwo rutuma ubwami bwe bukomera.+
29 Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo,+Kandi ubwiza bw’abageze mu zabukuru ni imvi zabo.+
30 Guhanwa ni byo bituma umuntu areka gukora ibibi,+Kandi gucyahwa ni byo bituma ibibi byo mu mutima bishira.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
^ Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
^ Ni udushishwa tuba turi ku binyampeke, tuvaho iyo babihuye.