Imigani 24:1-34

  • Ntukagirire ishyari abakora ibibi (1)

  • Ubwenge ni bwo bwubaka urugo (3)

  • Iyo umukiranutsi aguye arongera agahaguruka (16)

  • Ntukishyure umuntu ibibi yagukoreye (29)

  • Ibitotsi bitera ubukene (33, 34)

24  Ntukagirire ishyari abantu babi,Kandi ntukifuze kwifatanya na bo.+   Kuko mu mitima yabo batekereza iby’urugomo,Kandi baba bavuga ibyo guteza abandi ibyago.   Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,+Kandi ubushishozi ni bwo butuma rugira umutekano.   Nanone ubumenyi bwuzuza mu byumba byarwoIbintu byose by’agaciro kandi bishimishije.+   Umuntu ugaragaza ubwenge aba akomeye,+Kandi ubumenyi butuma arushaho gukomera.   Uzajye urwana intambara ubanje kugisha inama abanyabwenge,+Kandi iyo ufite abantu benshi bakugira inama uratsinda.+   Umuntu utagira ubwenge ntasobanukirwa iby’ubwenge nyakuri.+ Ntaba afite icyo avuga ari mu marembo y’umujyi.   Umuntu ucura imigambi yo kugira nabi,Aba ari umugambanyi kabuhariwe.+   Imigambi y’umuntu utagira ubwenge imugusha mu cyaha,Kandi abantu banga umuntu useka abandi.+ 10  Nucika intege igihe uhanganye n’ibibazo,Imbaraga zawe zizaba nke. 11  Ujye ukiza abagiye kwicwa,Kandi utabare abagenda bafite imbaraga nke bagiye kwicwa.+ 12  Wenda ushobora kuvuga uti: “Ariko sinigeze mbimenya!” None se utekereza ko ugenzura imitima atabizi?+ Ni ukuri ukugenzura azabimenya,Kandi azakorera buri muntu wese ibihuje n’ibyo yakoze.+ 13  Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza. Umushongi w’ubuki bwo mu binyagu* uraryoha. 14  Nanone, umenye ko ubwenge buzakugirira akamaro.+ Niba warabubonye uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,Kandi uzakomeza kugira ibyiringiro.+ 15  Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo wihishe hafi y’aho umukiranutsi atuye ushaka kumugirira nabi,Kandi ntukamusenyere inzu. 16  Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke.+ Ariko ababi bo bazahura n’ibyago bagwe, ntibongere guhaguruka.+ 17  Umwanzi wawe nagwa ntukishime,Kandi nasitara ntukabyishimire.+ 18  Naho ubundi Yehova yabibona bikamubabaza,Maze akigarura ntakomeze kumurakarira.+ 19  Ntukarakarire abakora ibibi,Kandi ntukagirire ishyari abantu babi. 20  Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza.+ Abantu babi bameze nk’urumuri ruri hafi kuzima.+ 21  Mwana wanjye, jya utinya Yehova, utinye n’umwami,+Kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka,+ 22  Kuko ibyago bibageraho bibatunguye,+Kandi nta wuba azi uko Imana n’umwami bazabarimbura.+ 23  Aya magambo na yo ni ay’abanyabwenge: Kugira uwo ubera* mu gihe uca urubanza si byiza.+ 24  Umuntu wese ubwira umuntu mubi ati: “Uri umukiranutsi,”+ Abantu bazamusabira kugerwaho n’ibyago kandi bamwange. 25  Ariko abamucyaha bazamererwa neza,+Babone imigisha myinshi.+ 26  Abantu bazubaha umuntu wese usubiza nta buryarya.+ 27  Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,Hanyuma uzubake n’urugo rwawe. 28  Ntugashinje mugenzi wawe ibyo udafitiye ibimenyetso,+Kandi ntukavuge amagambo ayobya abandi.+ 29  Ntukavuge uti: “Nzamukorera nk’ibyo yankoreye. Nzamwishyura ibyo yakoze.”+ 30  Naciye ku murima w’umunebwe,+No ku ruzabibu rw’umuntu utagira ubwenge. 31  Nasanze hose haramezemo ibyatsi. Hari huzuyemo amahwa,Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+ 32  Narabyitegereje, mbibika ku mutima,Maze mbivanamo iri somo: 33  Iyo uvuze uti: ‘Reka nongere nsinzire ho gato, mbe mfashe agatotsi,Nipfumbate ho gato nduhuke, 34  Ubukene bugutera bumeze nk’umujura,N’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.
Cyangwa “gutonesha umuntu.”