Imigani 26:1-28

  • Ibiranga abanebwe (13-16)

  • Ntukivange mu ntonganya zitakureba (17)

  • Jya wirinda urwenya rudakwiriye (18, 19)

  • Ahatari inkwi umuriro urazima (20, 21)

  • Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya biryoshye (22)

26  Nk’uko urubura rudakunze kugwa mu mpeshyi, cyangwa ngo imvura igwe mu gihe cyo gusarura imyaka,Ni na ko umuntu utagira ubwenge adakunze guhabwa icyubahiro.+   Nk’uko inyoni ihunga hari impamvu n’intashya ikaguruka hari impamvu,Ni na ko iyo umuntu agusabiye ibyago bikakugeraho haba hari impamvu.   Nk’uko ikiboko gikwiriye ifarashi, imikoba na yo ikaba ikwiriye indogobe,+Ni na ko inkoni ikwiriye umugongo w’umuntu utagira ubwenge.+   Ntugasubize umuswa ukurikije ubuswa bwe,Kugira ngo utamera nka we.   Ariko nanone jya usubiza umuswa ukurikije ubuswa bwe,Kugira ngo atibwira ko ari umunyabwenge.+   Umuntu ufata ibintu bye akabishinga umuntu utagira ubwenge,Aba ameze nk’uca ibirenge bye maze akikururira ibibazo.   Kubona umuntu utagira ubwenge avuga amagambo y’ubwengeNi nko kubona amaguru yamugaye agerageza kugenda.+   Umuntu uha icyubahiro umuntu utagira ubwenge,Ameze nk’umuntu uzirika ibuye ku muhumetso.+   Nk’uko amahwa aba ameze mu kiganza cy’umusinzi,Ni na ko biba bimeze iyo umuntu utagira ubwenge ari kuvuga imigani adasobanukiwe. 10  Umuntu uha akazi umuntu utagira ubwenge cyangwa umugenzi wihitira,Aba ameze nk’umuntu upfa kurasa akagira icyo ahamya.* 11  Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo,Ni ko n’umuntu utagira ubwenge yongera gukora ibikorwa bye bitarimo ubwenge.+ 12  Ese wigeze ubona umuntu wiyita umunyabwenge?+ Kumwiringira birutwa no kwiringira umuntu utagira ubwenge. 13  Umunebwe aba avuga ati: “Mu nzira hari intare y’igisore! Mu muhanda hari intare y’inkazi!”+ 14  Nk’uko urugi rukomeza kwikaragira ku mapata yarwo,Ni ko n’umunebwe akomeza kwigaragura ku buriri bwe.+ 15  Umunebwe akoza intoki mu byokurya,Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira.+ 16  Umunebwe yibwira ko ari umunyabwengeKurusha abantu barindwi basubizanya ubwenge. 17  Umuntu urakazwa n’intonganya zitamureba akazivangamo,Aba ameze nk’umuntu ufata imbwa amatwi.+ 18  Umusazi urasa imyambi yaka umuriro n’imyambi yica, 19  Ni nk’umuntu uriganya mugenzi we maze akavuga ati: “Nikiniraga.”+ 20  Ahatari inkwi umuriro urazima,Kandi ahatari umuntu usebanya intonganya zirashira.+ 21  Umunyamahane utuma intonganya ziba nyinshi,Ameze nk’amakara yongerewe ku makara yaka cyangwa inkwi zongerewe mu muriro.+ 22  Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya biryoshye. Umuntu abimira afite umururumba, bikamanuka bikagera mu nda.+ 23  Umuntu uvuga amagambo meza ariko afite umutima mubi,Aba ameze nk’ifeza irabagirana basize ku kimene cy’ikibumbano.+ 24  Umuntu wanga abandi, abihisha akoresheje amagambo ye,Ariko muri we aba ari umuriganya. 25  Nubwo aba avuga utugambo twiza,Ntukamwizere kuko mu mutima we haba harimo ibintu birindwi bibi cyane. 26  Nubwo uburiganya bwe buhisha urwango afite,Ububi bwe buzahishurirwa mu bantu benshi. 27  Ucukura umwobo azawugwamo,Kandi uhirika ibuye rizagaruka rimugwire.+ 28  Umuntu ubeshya yanga abantu bababazwa n’ibinyoma bye,Kandi umuntu ubwira abandi amagambo meza ariko ababeshya, atuma barimbuka.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “agakomeretsa buri wese.”