Imigani 27:1-27

  • Gucyahwa n’incuti bigira akamaro (5, 6)

  • Mwana wanjye, shimisha umutima wanjye (11)

  • Icyuma gityaza ikindi (17)

  • Jya umenya umukumbi wawe (23)

  • Ubutunzi ntibuhoraho iteka ryose (24)

27  Ntukiratane iby’ejo,Kuko utazi ibizaba kuri uwo munsi.+   Ujye ushimwa n’undi muntu aho kwishimagiza,Kandi aho kwivuga neza ujye ureka abandi abe ari bo bakuvuga neza.+   Ibuye riraremera n’umucanga ukaremera,Ariko kubuzwa amahoro n’umuntu utagira ubwenge, biremera kurusha ibyo byombi.+   Uburakari ni bubi kandi bwangiza nk’umwuzure,Ariko ishyari ryo ni ribi kurusha ibyo byose.+   Ibyiza ni ugucyaha umuntu ku mugaragaro aho gukunda umuntu ariko ntubimubwire.+   Wakwemera ukababazwa n’uko incuti yawe y’indahemuka igucyashye,+Aho kugaragarizwa ineza n’umuntu ukwanga.   Umuntu uhaze yanga ubuki buvuye mu binyagu,*Ariko ushonje ibisharira byose biramuryohera.   Umuntu uhunga akava iwe,Aba ameze nk’inyoni ihunga ikava mu cyari cyayo.   Nk’uko amavuta n’umubavu* bishimisha,Ni na ko wishimira kuba incuti y’umuntu ukugira inama zivuye ku mutima.+ 10  Ntukirengagize incuti yawe cyangwa incuti ya papa wawe,Kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe igihe ufite ibibazo,Kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.+ 11  Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ukore ibinshimisha,*+Kugira ngo nshobore gusubiza untuka.+ 12  Umunyamakenga iyo abonye ibintu biteje akaga arihisha,+Ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’ibibazo. 13  Niba umuntu yariyemeje kuzishyura ideni ry’umuntu atazi, uzafatire umwenda yambara,Kandi uzamwake ingwate,* niba yaragiranye imishyikirano n’umugore w’indaya.+ 14  Umuntu uzinduka kare mu gitondo akajya gusuhuza mugenzi we asakuza,Mugenzi we ntazabyishimira. 15  Umugore ugira amahane ameze nk’igisenge gikomeza kuva, kandi hari imvura idahita.+ 16  Uwashobora kumubuza kugira amahane, ashobora no gutangira umuyaga. Yashobora no gufata amavuta mu kiganza akayakomeza. 17  Nk’uko icyuma gityaza ikindi,Ni ko n’umuntu afasha incuti ye, ikarushaho gukora ibyiza.+ 18  Umuntu wita ku giti cy’umutini azarya imbuto zacyo,+Kandi uwita kuri shebuja azahabwa icyubahiro.+ 19  Nk’uko umuntu yirebera mu mazi akabona isura ye,Ni ko n’umutima w’umuntu ugaragaza ibiri mu mutima w’undi. 20  Nk’uko Imva* n’ahantu ho kurimbukira bidahaga,+Ni na ko ibyo umuntu yifuza bitajya birangira. 21  Nk’uko ifeza na zahabu bitunganyirizwa mu muriro,+Ni na ko iyo umuntu ashimiwe bigaragaza uwo ari we. 22  Niyo wafata umuhini ugasekurira umuntu utagira ubwenge mu isekuru,Ukamusekura nk’uko basekura ibinyampeke,Ubuswa bwe ntibwamuvamo. 23  Ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze. Ujye wita* ku ntama zawe,+ 24  Kuko ubutunzi butazahoraho iteka ryose,+Kandi nta wuhorana ikamba ibihe byose. 25  Ubwatsi bubisi buvaho hakaza ubundi bushya,Kandi ibyatsi byo mu misozi birarundanywa. 26  Amasekurume* y’intama akiri mato atanga ubwoya ukoramo imyenda,N’amasekurume y’ihene ukayaguramo umurima. 27  Uzagira amata y’ihene* ahagije agutunge,Atunge abo mu rugo rwawe kandi abesheho n’abaja bawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ikintu inzuki zikora ngo zishyiremo ubuki.
Cyangwa “ushimishe umutima wanjye.”
Ni ikintu icyo ari cyo cyose uwagurije umuntu asigarana kugeza igihe uwo yagurije azamwishyurira.
Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “ujye uhoza ku mutima.”
Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.
Cyangwa “amahenehene.”