Imigani 28:1-28

  • Imana ntiyumva isengesho ry’umuntu wanga kumvira amategeko (9)

  • Umuntu uvuga ibyaha bye azababarirwa (13)

  • Umuntu uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka (20)

  • Gucyaha ni byiza kuruta gushyeshyenga (23)

  • Umuntu ugira ubuntu nta cyo azabura (27)

28  Umuntu mubi ahunga nta wumwirukankanye,Ariko abakiranutsi baba bifitiye icyizere nk’intare.+   Iyo igihugu kirimo imyivumbagatanyo,* abategetsi bacyo basimburana ari benshi,+Ariko umuntu ushishoza akagira n’ubumenyi atuma umutware amara igihe kirekire ku butegetsi.+   Umugabo w’umukene uriganya aboroheje,+Ameze nk’imvura itwara imyaka yose yo mu murima.   Abareka gukurikiza amategeko bashima umuntu mubi,Ariko abakomeza kumvira amategeko barakazwa n’abareka kuyakurikiza.+   Abantu babi ntibashobora gusobanukirwa ubutabera,Ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.+   Umukene ukora ibikwiriye,Aruta umuntu ukora ibintu bibi nubwo yaba ari umukire.+   Umwana ujijutse yumvira amategeko,Ariko uba incuti y’abanyandanini akoza papa we isoni.+   Umuntu wigwizaho ubutunzi ashakira inyungu+ mu bandi,Nubwo yagira ubutunzi bwinshi, bwose buzaba ubw’umuntu ugirira neza abakene.+   Umuntu wanga kumvira amategeko,N’isengesho rye Imana iraryanga.+ 10  Uyobya abakiranutsi agatuma bakora ibibi, na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+Ariko abantu b’indahemuka bo bazaragwa ibyiza.+ 11  Umukire yiyita umunyabwenge,+Ariko umukene ufite ubushishozi aramutahura.+ 12  Iyo abakiranutsi batsinze haba ibyishimo byinshi,Ariko iyo ababi bafashe ubutegetsi, abantu bajya kwihisha.+ 13  Uhisha ibyaha bye nta cyo azageraho,+Ariko ubivuga kandi akabireka azababarirwa.+ 14  Umuntu uhora ari maso agira ibyishimo,Ariko uwanga kumva azahura n’akaga.+ 15  Umutegetsi mubi ukandamiza abantu batagira kirengera,Aba ameze nk’intare itontoma* cyangwa nk’idubu yirukankanye inyamaswa ishaka kurya.+ 16  Umuyobozi utagira ubushishozi akoresha nabi ubutware bwe,+Ariko uwanga inyungu zishingiye ku buhemu azabaho imyaka myinshi.+ 17  Umuntu uhorana umutimanama umucira urubanza bitewe n’abantu yishe, azahunga kugeza ageze mu mva.*+ Ntihakagire abamushyigikira. 18  Umuntu ukora ibyiza Imana izamukiza,+Ariko umuntu ukora ibibi azahura n’ibibazo mu buryo butunguranye.+ 19  Uhinga ubutaka bwe azagira ibyokurya bihagije,Ariko ukurikira ibitagira umumaro azakena cyane.+ 20  Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+Ariko uhatana kugira ngo akire vuba ntazakomeza kuba indahemuka.+ 21  Kubogama si byiza,+Kandi umuntu ashobora gucumuzwa n’agace k’umugati. 22  Umuntu urarikira aba ashaka kugira ubutunzi,Ariko ntaba azi ko ubukene buzamwibasira. 23  Ucyaha umuntu,+ abantu bazamwishimira,+Kurusha ubwira undi amagambo meza kandi amubeshya. 24  Umuntu wiba papa we na mama we maze akavuga ati: “Nta cyo bitwaye,”+ Aba ari incuti y’abajura.+ 25  Umuntu ugira umururumba ateza amakimbirane,Ariko uwishingikiriza kuri Yehova azamererwa neza.+ 26  Umuntu wiyiringira aba atagira ubwenge,+Ariko ugaragaza ubwenge mu byo akora azarokoka.+ 27  Umuntu uha umukene nta kintu azabura,+Ariko umuntu umwirengagiza ntamufashe, abantu bazamusabira ibyago. 28  Iyo ababi bagiye ku butegetsi abantu barihisha,Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baba benshi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibyaha.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “mu rwobo.”