Imigani 30:1-33
30 Aya ni amagambo akubiyemo ubutumwa bukomeye, Aguri umuhungu wa Yake yabwiye Itiyeli na Ukali:
2 Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose,+Kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu.
3 Sinigishijwe ubwenge,Kandi simfite ubumenyi butangwa n’Imana yera cyane.
4 Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka?+
Ni nde wakusanyirije umuyaga mu bipfunsi bye?
Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda we?+
Ni nde washyizeho impera z’isi zose?+
Yitwa nde kandi umwana we yitwa nde niba ubizi?
5 Ibintu byose Imana ivuga biratunganye.+
Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibarinda.+
6 Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo,+Kugira ngo itagucyaha,Maze bikagaragara ko uri umunyabinyoma.
7 Hari ibintu bibiri ngusaba,Kandi ntuzabinyime mbere y’uko mfa.
8 Umfashe njye nirinda kuvuga ibinyoma.+
Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.
Undeke njye nirira ibyokurya nkeneye,+
9 Kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana, nkavuga nti: “Yehova ni nde?”+
Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye.
10 Ntugasebye umugaragu kuri shebuja,Kugira ngo uwo mugaragu atagusabira ibyago kandi nawe ukabarwaho icyaha.+
11 Hari abantu bifuriza ibyago ba papa babo,Kandi ntibubahe ba mama babo.+
12 Hari abantu bibwira ko nta nenge bafite,+Nyamara bataruhagiweho umwanda wabo.
13 Hari abantu bagira ubwibone bwinshi,Kandi bagasuzugura abandi.+
14 Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota,N’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,Kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi,N’abakene babamare mu bantu.+
15 Imisundwe* ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati: “Duhe, duhe!”
Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga,Ndetse hari bine bitajya bivuga biti: “Ndahaze!”
16 Ibyo ni Imva,*+ inda itabyara,Ubutaka butagira amazi,N’umuriro utajya uvuga uti: “Birahagije.”
17 Umuntu useka papa we kandi agasuzugura mama we,+Ibikona byo mu kibaya bizamukuramo ijisho,Kandi abana ba kagoma bazarirya.+
18 Hari ibintu bitatu byantangaje cyane,Ndetse hari bine ntamenye:
19 Uko kagoma igenda mu kirere,Uko inzoka igenda ku rutare,Uko ubwato bugenda mu nyanja hagati,N’ukuntu umusore yitwara ku nkumi.
20 Dore imyitwarire y’umugore w’umusambanyi:
Ararya maze akihanagura iminwa,Akavuga ati: “Nta kibi nakoze!”+
21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi,Ndetse hari bine idashobora kwihanganira:
22 Iyo umugaragu abaye umwami,+Iyo umuntu utagira ubwenge afite ibyokurya bihagije,
23 Iyo umugore wanzwe abonye umugabo,N’iyo umuja asimbuye nyirabuja.+
24 Hari ibintu bine bito cyane mu isiAriko bifite ubwenge butangaje:*+
25 Ibimonyo ni ubwoko bw’udukoko tudafite imbaraga,Nyamara mu mpeshyi twibikira ibyokurya.+
26 Impereryi*+ ni udusimba tudafite imbaraga,Nyamara twubaka inzu yatwo mu rutare.+
27 Inzige*+ ntizigira umwami,Nyamara zose zigendera hamwe ziri mu matsinda.+
28 Umuserebanya+ witendeka ku kintu ukoresheje utujanja twawo,Kandi uragenda ukagera no mu nzu y’umwami nziza cyane.
29 Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza,Ndetse hari bine bigira ingendo nziza:
30 Intare, ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaragaKandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese.+
31 Imbwa ihiga, isekurume* y’ihene,N’umwami uri kumwe n’abasirikare be.
32 Niba warakoze ibintu bitarimo ubwenge ukishyira hejuru,+Cyangwa ukaba waratekereje kubikora,Rekera aho ntuzongere,+
33 Kuko gucunda amata bizana amavuta,Gukanda izuru bikazana amaraso,No guhembera uburakari bikazana intonganya.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni agakoko gateye nk’umunyorogoto kaba mu mazi, kakanyunyuza amaraso y’ikintu gafasheho.
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Cyangwa “ubwenge kamere.”
^ Ni udusimba tujya kumera nk’imbeba.
^ Ni udusimba tujya kumera nk’isenene cyangwa ibihore. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.