Imigani 31:1-31
31 Aya ni amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye, mama we yamubwiye kugira ngo amwigishe:+
2 Umva mwana wanjye!
Mwana wanjye nibyariye.
Mwana wanjye nasabye Imana nkongeraho n’isezerano.*+
3 Ntugahe abagore imbaraga zawe,+Kandi ntukajye mu birimbuza abami.+
4 Lemuweli we, ntibikwiriye ko abami banywa divayi.
Ibyo ntibikwiriye rwose ku bami,Kandi ntibikwiriye ko abayobozi babaza bati: “Inzoga yanjye iri he?”+
5 Kugira ngo batanywa maze bakibagirwa amategeko,Kandi bakarenganya aboroheje.
6 Ibinyobwa bisindisha mubihe abagiye gupfa,+Na divayi muyihe abafite agahinda kenshi mu mutima,+
7 Mubareke banywe kugira ngo bibagirwe ubukene bwabo,Kandi ntibongere kwibuka ibibazo bafite.
8 Ujye uvuganira abadashobora kuvuga,Kandi uburanire abagiye gupfa bose.+
9 Ujye ubumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,Urenganure aboroheje n’abakene.+
א [Alefu]
10 Umugore ushoboye* kumubona ntibyoroshye.+
Arusha agaciro amabuye yo mu nyanja.*
ב [Beti]
11 Umugabo we aramwiringira n’umutima we wose,Kandi nta kintu cyiza amuburana.
ג [Gimeli]
12 Igihe cyose uwo mugore akiriho,Akorera umugabo we ibintu byiza si ibibi.
ד [Daleti]
13 Ashaka ubwoya n’ubudodo bwiza cyaneKandi yishimira gukoresha amaboko ye.+
ה [He]
14 Ameze nk’amato y’abacuruzi.+
Ibyokurya bye abikura kure cyane.
ו [Wawu]
15 Abyuka kare butaracya,Agaha abo mu rugo rwe ibyokuryaKandi agaha abaja be ibibagenewe.+
ז [Zayini]
16 Yitegereza umurima akawushima, maze akawugura.
Atera uruzabibu arukuye mu byo yunguka.
ח [Heti]
17 Aba yiteguye gukora imirimo ikomeye,+Kandi akorana umwete.
ט [Teti]
18 Ubucuruzi bwe bukomeza kunguka.
Akomeza gukora kugeza nijoro.
י [Yodi]
19 Afata igiti gitunganyirizwaho ubudodo n’icyo babuzingiraho,Akaboha imyenda.+
כ [Kafu]
20 Afasha aboroheje,Kandi agira ubuntu agaha abakene.+
ל [Lamedi]
21 Ntahangayikira abo mu rugo rwe mu gihe cy’imbeho,Kuko bose baba bambaye imyenda ishyuha.
מ [Memu]
22 Ni we wibohera ibyo kwiyorosa.
Imyenda ye iba iboshye mu budodo bwiza cyane.*
נ [Nuni]
23 Umugabo we amenyekana mu marembo y’umujyi,+Aho aba yicaranye n’abakuru bo mu gihugu.
ס [Sameki]
24 Aboha imyenda akayigurisha,Agakora n’imikandara akayiha abacuruzi ngo bayigurishe.
ע [Ayini]
25 Arangwa n’ubutwari,Kandi abantu baramwubaha. Ntatinya ejo hazaza.
פ [Pe]
26 Ibyo avuga biba birimo ubwenge,+Kandi amagambo ye aba arimo ubugwaneza.
צ [Tsade]
27 Akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe,Kandi si umunebwe.+
ק [Kofu]
28 Abana be barahaguruka bakamushima.
Umugabo we na we arahaguruka akamushima, avuga ati:
ר [Reshi]
29 “Abagore bashoboye* ni benshi,Ariko wowe urabaruta bose.”
ש [Shini]
30 Ubwiza bushobora gushukana kandi uburanga ni ubusa,+Ariko umugore utinya Yehova ni we uzashimwa.+
ת [Tawu]
31 Ibyo akora mujye mubimuhembera,+Kandi ibikorwa bye mubivugire mu marembo y’umujyi mumushimira.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ngahiga n’umuhigo.”
^ Cyangwa “umugore uhebuje.”
^ Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
^ Cyagwa “ubudodo buteye ibara ry’isine.” Nanone iryo bara hari abaryita move.
^ Cyangwa “abagore b’intangarugero.”