Imigani 4:1-27

  • Inama z’umubyeyi zirimo ubwenge (1-27)

    • Jya ushaka ubwenge mbere y’ibindi byose (7)

    • Jya wirinda ibikorwa bibi (14, 15)

    • Inzira y’umukiranutsi igenda irushaho kugira umucyo (18)

    • “Rinda umutima wawe” (23)

4  Bana banjye, mujye mwumva ibyo papa wanyu abigisha+ kandi mubyitondere,Kugira ngo mugire ubushobozi bwo gusobanukirwa.   Amabwiriza mbaha ni meza. Ntimukirengagize ibyo mbigisha.+   Nabereye papa umwana mwiza,+Kandi mama yarankundaga cyane.+   Papa yaranyigishaga akambwira ati: “Ujye uzirikana ibyo nkubwira.+ Ujye wumvira amategeko yanjye kugira ngo ubeho.+   Gira ubwenge n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,+Kandi ntukibagirwe ibyo nkubwira cyangwa ngo ubyirengagize.   Ntukareke ubwenge kuko buzakurinda,Ujye ubukunda na bwo buzagufasha.   Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.+ Bityo rero jya ubushakisha,Kandi mu byo ukora byose ntukirengagize kugira ubuhanga.+   Ujye uha ubwenge agaciro na bwo buzatuma ushyirwa hejuru.+ Buzatuma ugira icyubahiro kuko wabukomeyeho.+   Buzakubera nk’umurimbo wambaye ku mutwe,Bukubere nk’ikamba ry’ubwiza.” 10  Mwana wanjye, umva ibyo nkubwira kandi ubyemere,Ni bwo uzabaho imyaka myinshi.+ 11  Nzakwigisha umenye ubwenge,+Nzakuyobora kugira ngo ukore ibikwiriye.+ 12  Nugenda nta kizakubangamira,Kandi niwiruka ntuzasitara. 13  Emera igihano kandi ntukireke.+ Jya uzirikana ibyo wigishijwe kuko ari byo bizatuma ubaho.+ 14  Ntukigane ababi,Kandi ntugakurikize ibyo bakora.+ 15  Ntukifatanye n’abantu babi,+Kandi ujye ubagendera kure.+ 16  Ntibashobora gusinzira batarakora ibibi,Kandi ntibashobora gusinzira batabonye uwo bagusha. 17  Babona ibyokurya bakoze ibikorwa by’urugomo,Kandi banywa divayi babanje kugira nabi. 18  Ariko inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo wa mu gitondo,Ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa.+ 19  Inzira y’ababi yo imeze nk’umwijima mwinshi cyane. Ntibamenya ibibasitaza. 20  Mwana wanjye, itondere amagambo yanjye,Kandi utege amatwi ibyo nkubwira. 21  Ntukabyibagirwe,Ahubwo ujye ukomeza kubibika ku mutima wawe,+ 22  Kuko abumvira amagambo yanjye bibahesha ubuzima,+Kandi bigatuma bamererwa neza. 23  Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa,+Kuko ari wo uzaguhesha ubuzima. 24  Reka amagambo y’uburyarya,+Kandi wamaganire kure uburiganya. 25  Ujye ureba imbere yawe! Rwose ntukarangare ngo urebe iburyo cyangwa ibumoso.+ 26  Jya ukura ibisitaza mu nzira yawe.+ Bizatuma ugenda ufite umutekano kandi nta bigutega. 27  Ntukayobe ngo unyure iburyo cyangwa ibumoso.+ Jya wirinda ibibi.

Ibisobanuro ahagana hasi