Imigani 5:1-23
5 Mwana wanjye, ujye wita ku magambo y’ubwenge nkubwira,Kandi utege amatwi ibyo nkwigisha ku birebana n’ubushishozi,+
2 Kugira ngo urinde ubushobozi bwawe bwo gutekereza,Kandi ibyo uvuga bigaragaze ko ufite ubumenyi.+
3 Amagambo y’umugore wiyandarika aryohereye kurusha ubuki,+Kandi yorohereye kurusha amavuta.+
4 Ariko ingaruka z’uwo mugore zisharira nk’umuravumba,+Kandi zikomeretsa nk’inkota ityaye ku mpande zombi.+
5 Imyifatire ye iganisha ku rupfu,Kandi ibikorwa bye bijyana umuntu mu Mva.*
6 Ntajya atekereza inzira y’ubuzima,Aba agenda nk’utazi iyo ajya.
7 None rero mwana wanjye, ntega amatwi,Kandi ntiwirengagize ibyo nkubwira.
8 Ujye ugendera kure uwo mugore,Kandi ntukagere ku muryango w’inzu ye,+
9 Kugira ngo abantu batakugaya,+Kandi ukazamara imyaka myinshi ubabaye,+
10 N’ubutunzi bwawe ntibutwarwe n’abantu utazi,+Cyangwa ngo ibyo wakoreye bitwarwe n’undi muntu.
11 Nutanyumvira amaherezo uzahura n’imibabaro myinshi,Kubera ko uzaba utagifite imbaraga kandi n’umubiri wawe warangiritse.+
12 Icyo gihe uzavuga uti: “Sinakurikije inama nagirwaga,Nta n’ubwo nemeye gucyahwa!
13 Sinumviye abanyigishaga,Kandi sinitaye ku byo bambwiraga.
14 Nishoye mu bikorwa byangiza,Abantu bose babireba.”+
15 Ujye unywa amazi yo mu iriba ryawe,N’amazi atemba aturutse mu isoko yawe.+
16 Ntukemere ko amasoko y’amazi yaweN’imigezi y’amazi yawe bisandarira ku karubanda.+
17 Ajye aba ayawe wenyine,Ntakabe ay’abandi bantu.+
18 Isoko y’amazi yawe nihabwe umugisha,Kandi ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe,+
19 Akubere nk’imparakazi ikundwa, kandi akubere nk’isirabo* iteye ubwuzu.+
Amabere ye ahore akunezeza,Kandi urukundo rwe rutume uhora unezerewe cyane.+
20 None se mwana wanjye, kuki watwarwa n’umugore wiyandarika,Cyangwa ugapfumbata umugore w’indaya?+
21 Ibyo umuntu akora byose Yehova aba abibona.
Agenzura imyitwarire ye yose.+
22 Umuntu mubi azagwa mu mutego bitewe n’amakosa ye,Kandi azafatirwa mu byaha bye.+
23 Azapfa azize ko yabuze umuntu umuhana,No kuba yarayobejwe no kutagira ubwenge.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ihene yo mu misozi.”