Indirimbo ya Salomo 1:1-17

  • Indirimbo nziza cyane (1)

  • Umukobwa (2-7)

  • Abakobwa b’i Yerusalemu (8)

  • Umwami (9-11)

    • “Tuzagucurira imirimbo ya zahabu” (11)

  • Umukobwa (12-14)

    • ‘Umukunzi wanjye ameze nka parufe ihumura neza’ (13)

  • Umushumba (15)

    • “Sheri, uri mwiza. Uri mwiza pe!”

  • Umukobwa (16, 17)

    • “Mukunzi wanjye, uri mwiza kandi uteye ubwuzu” (16)

1  Iyi ni indirimbo nziza cyane ya Salomo.   “Icyampa ukansoma, iminwa yawe ikansoma,Kuko urukundo unkunda rundutira divayi.   Parufe yawe ihumura neza cyane. Umeze nk’amavuta ahumura neza asutswe ku mutwe. Ni yo mpamvu abakobwa bagukunda.   Mfata twijyanire. Ngwino twiruke, Kuko umwami yanzanye mu byumba byo mu nzu ye. Ngwino twishimane kandi tunezerwe. Ngwino tuvuge iby’urukundo ungaragariza rundutira divayi. Baragukunda* kandi rwose urabikwiriye.   “Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu, ndirabura ariko ndi mwiza nk’amahema y’i Kedari,Kandi meze nk’amahema ya Salomo.   Ntimukomeze kunyitegereza ngo ni uko nirabura,Ni izuba ryambabuye. Abahungu ba mama barandakariye,Banyohereza kurinda imizabibu.Ariko uruzabibu rwanjye rwo, sinashoboye kururinda.   “Mbwira, wowe nkunda cyane.Mbwira aho uragira imikumbi yawe,N’aho uyishyira ku manywa ngo iruhuke. Kuki nagenda hagati y’imikumbi y’inshuti zawe,Meze nk’umugore wambaye imyenda y’icyunamo?”   “Mukobwa mwiza uruta abandi, niba utazi aho umukunzi wawe ari,Kurikira aho umukumbi wanyuze,Maze uragire abana b’ihene zawe iruhande rw’amahema y’abashumba.”   “Mukobwa nkunda, mbona umeze nk’ifarashi yanjye mu magare ya Farawo. 10  Amatama yawe ni meza kandi ariho imitako myiza cyane.*Ijosi ryawe ririho urunigi rw’amasaro. 11  Tuzagucurira imirimbo ya zahabu,Kandi tuyitakeho ifeza.” 12  “Iyo umwami yicaye ku meza ye,Impumuro ya parufe yanjye ikwira hose. 13  Umukunzi wanjye ameze nka parufe* ihumura neza,Irara mu gituza cyanjye. 14  Umukunzi wanjye ameze nk’indabyo z’ihina,*Ziri hagati y’imizabibu yo muri Eni-gedi.” 15  “Sheri, uri mwiza! Uri mwiza pe! Amaso yawe ameze nk’ay’inuma.” 16  “Mukunzi wanjye, uri mwiza kandi uteye ubwuzu. Ibibabi by’ibiti ni byo buriri bwacu. 17  Ibiti byubatse inzu yacu ni amasederi,Kandi igisenge cyayo cyubakishije ibiti by’imiberoshi.

Ibisobanuro ahagana hasi

Aha berekeza ku bandi bakobwa.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amatama yawe ni meza hagati y’imisatsi yawe iboshye.”
Cyangwa “umubavu.”
Ihina ni ubwoko bw’ikimera.