Indirimbo ya Salomo 4:1-16
4 “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!
Ni ukuri urarenze!
Iyo umuntu arebeye amaso yawe mu ivara* wambaye, abona ameze nk’ay’inuma.
Umusatsi wawe usa n’umukumbi w’ihene,Zimanuka ziruka mu misozi y’i Gileyadi.+
2 Amenyo yawe asa nk’intama nyinshi zivuye kogoshwa,Zivuye kuhagirwa.
Zose zifite abana b’impanga,Nta n’imwe yatakaje abana bayo.
3 Iminwa yawe imeze nk’ubudodo bw’umutuku,Kandi amagambo yawe arashimishije.
Iyo urebeye mu ivara wambaye,Ubona amatama yawe ameze nk’ibisate by’amakomamanga.*
4 Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara wa Dawidi,+Wubatsweho amabuye areshya,Kandi umanitsweho ingabo 1.000,Zimwe abasirikare b’abanyambaraga bikinga ku rugamba.+
5 Amabere yawe,Ameze nk’abana babiri b’impanga b’isirabo,+Barisha mu ndabo.”
6 “Nzajya ku musozi w’ibiti bihumura,No ku gasozi k’ibiti bivamo imibavu,Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.”+
7 “Mukobwa nakunze, uri mwiza rwose!+
Nta nenge ufite.
8 Sheri, ngwino tujyane tuve muri Libani.+
Umanuke mu mpinga z’umusozi wa Amana,Mu mpinga z’umusozi wa Seniri na Herumoni,+Umanuke uve aho intare ziba,Uve mu misozi ingwe zibaho.
9 Mukunzi wanjye, mugeni wanjye, ni ukuri wantwaye umutima.+
Kubona amaso yawe byonyine,No kubona isaro rimwe gusa ry’umukufi wawe, bintwara umutima.
10 Mukunzi wanjye, mugeni wanjye,Urukundo unkunda rurahebuje rwose!+ Rundutira divayi!+
Kandi parufe yawe ihumura neza cyane, kurusha parufe z’amoko yose!+
11 Mugeni wanjye, iminwa yawe itonyanga ubuki.+
Ubuki n’amata biri munsi y’ururimi rwawe,+Kandi impumuro y’imyenda yawe imeze nk’impumuro yo muri Libani.
12 Mukunzi wanjye, mugeni wanjye, umeze nk’ubusitani buzitiye.
Umeze nk’ubusitani buzitiye, kandi umeze nk’iriba ry’amazi rifunze.
13 Umeze nk’ubusitani burimo ibiti bifite amashami yuzuyemo amakomamanga,Burimo imbuto z’indobanure, indabo z’ihina* n’utwatsi duhumura neza.*
14 Burimo utwatsi duhumura,+ indabo zo mu gasozi,*+ ubwoko bw’urubingo ruhumura,+Umubavu wa Sinamoni, ibiti by’ubwoko bwose bivamo ububani,* ishangi,*+N’indi mibavu yose myiza kuruta iyindi.+
15 Umeze nk’isoko y’amazi iri mu busitani.
Uri nk’iriba ry’amazi meza kandi umeze nk’utugezi duturuka muri Libani.+
16 Wa muyaga uturuka mu majyaruguru we, banguka.
Nawe muyaga uturuka mu majyepfo we, ngwino.
Nimuze muhuhe mu busitani bwanjyeKugira ngo impumuro yabwo ikwire hose.”
“Umukunzi wanjye naze mu busitani bwe,Maze arye imbuto nziza cyane zirimo.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “agatimba.”
^ Ni imbuto zijya kumera nka pome.
^ Ni ubwoko bw’ikimera.
^ Cyangwa “Narada.”
^ Cyangwa “Habasereti.”
^ Ni ukuvuga, ibintu bimeze nk’amariragege batwika bikavamo umwotsi uhumura cyane.
^ Ishangi ni ubwoko bw’imibavu. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umubavu.”