Indirimbo ya Salomo 5:1-16

  • Umushumba (1a)

  • Abagore b’i Yerusalemu (1b)

    • ‘Musinde urukundo!’

  • Umukobwa (2-8)

    • Avuga iby’inzozi yarose

  • Abakobwa b’i Yerusalemu (9)

    • “Umukunzi wawe arusha iki abandi basore?”

  • Umukobwa (10-16)

    • “Mu 10.000 ni we ugaragara kurusha abandi bose” (10)

5  “Mukunzi wanjye, mugeni wanjye, Naje mu busitani bwanjye. Nasoromye umubavu n’ibyatsi bihumura. Nariye ubuki, kandi nywa divayi n’amata.” “Nshuti zanjye! Nimurye, munywe, Kandi musinde urukundo!”   “Ndasinziriye ariko umutima wanjye uri maso. Ndumva umukunzi wanjye akomanga!” “Nkingurira mukunzi wanjye, mukobwa nakunze,Kanuma kanjye, wowe utagira inenge! Kuko umutwe wanjye watohejwe n’ikime,N’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ikime cya nijoro.”   “‘Namaze kuvanamo ikanzu yanjye, Ubu se nongere nyambare? Namaze gukaraba ibirenge, Ubu se nongere mbyanduze?’   Umukunzi wanjye yashubijeyo ukuboko yari yinjije mu mwenge w’urugi,Maze ibinezaneza binyuzura umutima.   Nuko ndabyuka ngo nkingurire umukunzi wanjye,Maze ibiganza byanjye bitangira gutonyanga umubavu,N’intoki zanjye zitonyangaho umubavu,Uratemba ugera ku cyuma gikingura urugi.   Hanyuma nkingurira umukunzi wanjye,Ariko nsanga yamaze kwigendera. Mbonye ko yagiye, numva ndihebye. Naramushakishije ariko sinamubona. Naramuhamagaye ariko ntiyanyitaba.   Abarinzi bazengurukaga mu mujyi barambonye, Maze barankubita barankomeretsa. Abarindaga inkuta banyambuye umwenda munini nari nifubitse.   “Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabarahije: Nimubona umukunzi wanjye,Mumumbwirire ko urukundo rwanzonze.”   “Yewe mukobwa mwiza,umukunzi wawe arusha iki abandi basore? Umukunzi wawe arusha iki abandi,Ku buryo waturahiza utyo?” 10  “Umukunzi wanjye ni mwiza bidasanzwe kandi akeye mu maso.Mu bantu 10.000, ni we ugaragara kurusha abandi bose. 11  Umutwe we ni zahabu, zahabu itavangiye. Imisatsi ye imeze nk’ibibabi by’imikindo biri kwizunguza.Imisatsi ye yirabura nk’igikona.* 12  Amaso ye ameze nk’inuma zihagaze ku miyoboro y’amazi,Zoga mu mata,Ziri ku kidendezi cy’amazi. 13  Amatama ye ameze nk’ubusitani bw’indabyo zihumura,Ameze nk’uturima tw’ibyatsi bihumura neza. Iminwa ye imeze nk’indabyo nziza, itonyanga umubavu. 14  Intoki ze ni zahabu, zitatsweho amabuye y’agaciro ya kirusolito. Inda ye imeze nk’igisate cy’ihembe ry’inzovu gitatsweho amabuye y’agaciro ya safiro. 15  Amaguru ye ameze nk’inkingi zikozwe mu mabuye ya marubure zishinze mu bisate bya zahabu itavangiye. Ni mwiza nka Libani! Ni mwiza cyane nk’ibiti by’amasederi. 16  Iminwa ye ni uburyohe gusa gusa!Kandi ibye byose ni ibyo kwifuzwa. Bakobwa b’i Yerusalemu mwe! Nguwo umukunzi wanjye, uwo ni we musore nihebeye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ikiyoni.”