Indirimbo ya Salomo 6:1-13

  • Abakobwa b’i Yerusalemu (1)

  • Umukobwa (2, 3)

    • “Ndi uw’umukunzi wanjye, kandi na we ni uwanjye” (3)

  • Umwami (4-10)

    • “Uri mwiza nk’umujyi ushimishije” (4)

    • Amagambo yavuzwe n’abagore (10)

  • Umukobwa (11, 12)

  • Umwami (n’abandi) (13a)

  • Umukobwa (13b)

  • Umwami (n’abandi) (13c)

6  “Yewe mukobwa mwiza uruta abandi,Umukunzi wawe ari he? Umukunzi wawe yagiye he? Tubwire tugufashe kumushaka.”   “Umukunzi wanjye yagiye mu busitani bwe,Mu busitani burimo ibimera bihumura. Yagiye kuragira mu busitaniNo guca indabo nziza.+   Ndi uw’umukunzi wanjye,Kandi na we ni uwanjye.+ Aragira umukumbi ahantu hari indabo nziza.”+   “Mukobwa nakunze, uri mwiza pe!+ Uri mwiza nk’umujyi ushimishije.+ Ubwiza bwawe ubunganya na Yerusalemu.+ Ubwiza bwawe ntibusanzwe! Ni nk’ubw’ingabo ziteguye urugamba.+   Mbabarira ntukomeze kundeba,+Kuko amaso yawe antwara umutima. Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,Zimanutse i Gileyadi ziruka.+   Amenyo yawe asa n’intama nyinshi zimaze kogoshwa,Zivuye kuhagirwa,Zose zifite abana b’impanga,Nta n’imwe yatakaje abana bayo.   Iyo umuntu arebeye amatama yawe mu ivara,Abona ameze nk’ibisate by’amakomamanga.*   Mfite abamikazi 60,Abandi bagore* 80,N’abakobwa batabarika.+   Ariko ni wowe kanuma kanjye.+ Ntugira inenge. Mama wawe aragukunda kurusha abandi. Uwakubyaye abona ko wihariye rwose. Iyo abandi bakobwa bakubonye, bavuga ko wishimye. Abamikazi n’abandi bagore banjye na bo barakurata, bakavuga bati: 10  ‘Uyu ni nde, usa n’umucyo wa mu gitondo,Ufite ubwiza nk’ubw’ukwezi,Ucyeye nk’izuba rirashe,Ufite ubwiza budasanzwe nk’ubw’ingabo zambariye urugamba?’”+ 11  “Nagiye mu busitani bw’ibiti byera imbuto,+Ngiye kureba ibiti byashibutse mu kibaya,Ngo ndebe niba imizabibu yarashibutse,Cyangwa niba ibiti by’amakomamanga byarazanye uburabyo. 12  Ntarasobanukirwa ibibaye,Nagiye kubonaMbona ngeze ku magare y’ibwami.” 13  “Garuka, garuka wa Mushulami we! Garuka, garuka,Maze tukwitegereze!” “Kuki mwitegereza Umushulami?”+ “Ni uko kumureba bimeze nko kureba amatsinda abiri y’abantu barimo kubyina!”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “inshoreke.”