Indirimbo ya Salomo 7:1-13
7 “Yewe mukobwa warezwe neza,Mbega ukuntu ibirenge byawe ari byiza mu nkweto zawe!
Amataye yawe meza,Ameze nk’imirimbo yakozwe n’umunyabukorikori w’umuhanga.
2 Umukondo wawe umeze nk’agasorori.
Ntikakaburemo divayi ikaze.
Inda yawe imeze nk’ikirundo cy’ingano,Kizengurutswe n’indabo nziza.
3 Amabere yawe,Ameze nk’abana babiri b’impanga b’isirabo.*+
4 Ijosi ryawe+ rimeze nk’umunara w’amahembe y’inzovu.+
Amaso yawe+ ameze nk’ibidendezi by’i Heshiboni,+Biri hafi y’irembo ry’i Bati-rabimu.
Izuru ryawe rimeze nk’umunara wo muri Libani,Ureba i Damasiko.
5 Umutwe wawe wemye nk’Umusozi wa Karumeli,+Kandi umusatsi uboshye+ wo ku mutwe wawe, umeze nk’ubwoya bufite ibara ryiza cyane.*+
Umwami yakunze cyane* imisatsi yawe miremire kandi myiza cyane.
6 Mukobwa nihebeye, mbega ukuntu uri mwiza!
Ni ukuri urashimishije kurusha ibindi bintu byose bishimisha!
7 Iyo uhagaze, uba umeze nk’umukindo,Amabere yawe akamera nk’amaseri yawo.+
8 Naravuze nti: ‘nzurira igiti cy’umukindoKugira ngo mfate amaseri y’imbuto zawo.’
Amabere yawe ameze nk’amaseri y’imizabibu.
Umwuka wawe umpumurira nka pome,
9 Kandi iminwa yawe imeze nka divayi iryoshye kurusha izindi.”
“Icyampa iyo divayi ikamanuka neza mu muhogo w’umukunzi wanjye,Ikagenda itemba ku minwa ye, igatuma asinzira neza.
10 Ndi uw’umukunzi wanjye,+Kandi na we aranyifuza.
11 Mukunzi wanjye,Ngwino tujye mu gasozi,Ngwino tujye kuruhukira mu ndabo z’ihina.+
12 Reka tubyuke kare tujye mu mizabibu,Turebe niba yarashibutse,Turebe niba yarazanye indabo,+Kandi turebe niba ibiti by’amakomamanga* byarazanye indabo.+
Aho ni ho nzakugaragariza urukundo rwanjye.+
13 Impumuro y’imbuto+ yakwiriye hose,Kandi mu marembo yacu, hari imbuto nziza z’ubwoko bwose.+
Mukunzi wanjye,Nakubikiye iza vuba n’iza kera.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.
^ Ni ibara ry’isine. Hari n’abaryita ibara rya move.
^ Cyangwa “yatwawe.”
^ Ni imbuto zijya kumera nka pome.