Intangiriro 3:1-24
3 Inzoka+ yari izi ubwenge kurusha izindi nyamaswa zose Yehova Imana yari yararemye. Nuko ibaza uwo mugore iti: “Ni ukuri koko Imana yavuze ko mutagomba kurya ku mbuto z’ibiti byose byo muri ubu busitani?”+
2 Uwo mugore asubiza iyo nzoka ati: “Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani twemerewe kuzirya.+
3 Ariko imbuto z’igiti kiri hagati muri ubu busitani+ zo, Imana yaravuze iti: ‘ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’”
4 Inzoka na yo ibwira uwo mugore iti: “Ntimuzigera mupfa.+
5 Imana izi ko umunsi mwaziriye, amaso yanyu azahumuka mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”+
6 Uwo mugore abona ko icyo giti gifite imbuto ziryoshye kandi ko ari cyiza cyane,* kandi koko kureba icyo giti byari bishimishije. Nuko asoroma imbuto zacyo arazirya.+ Nyuma yaho, igihe yari kumwe n’umugabo we, amuhaho na we arazirya.+
7 Amaso yabo amera nk’ahumutse maze babona ko bambaye ubusa. Nuko badoda ibibabi by’imitini barabikenyera.+
8 Nyuma yaho, uwo mugabo n’umugore we bumva ijwi rya Yehova Imana agendagenda mu busitani ahagana nimugoroba, maze bajya kwihisha Yehova Imana hagati y’ibiti byo muri ubwo busitani.
9 Yehova Imana akomeza guhamagara uwo mugabo ati: “Uri he?”
10 Amaherezo uwo mugabo aramusubiza ati: “Numvise ijwi ryawe, nuko ngira ubwoba ndihisha kuko nambaye ubusa.”
11 Aramubaza ati: “Ni nde wakubwiye ko wambaye ubusa?+ Ubwo se ntiwariye kuri za mbuto z’igiti nakubujije kuryaho?”+
12 Nuko uwo mugabo aramusubiza ati: “Wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye imbuto z’icyo giti maze ndazirya.”
13 Yehova Imana abyumvise abaza uwo mugore ati: “Kuki wakoze ibyo bintu?” Uwo mugore arasubiza ati: “Inzoka ni yo yanshutse maze ndazirya.”+
14 Yehova Imana abwira iyo nzoka+ ati: “Ucishijwe bugufi* mu matungo yose no mu nyamaswa zose, kubera ibyo bintu wakoze. Uzajya ugenda ukurura inda kandi uzajya urya umukungugu igihe cyose uzaba ukiriho.
15 Nzatuma wowe+ n’umugore+ muba abanzi+ kandi urubyaro rwawe+ rwangane n’urubyaro rwe.+ Ruzakumena umutwe,+ nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”+
16 Abwira uwo mugore ati: “Nutwita uzagira ububabare kandi buzagenda bwiyongera. Uzabyara abana ubabara cyane. Uzifuza cyane ko umugabo wawe akuba hafi kandi na we azagutegeka.”
17 Abwira na Adamu* ati: “Kubera ko wumviye umugore wawe ukarya imbuto z’igiti nakubujije+ kuryaho, utumye ubutaka buvumwa.*+ Igihe cyose uzaba ukiriho, uzajya urya ibiva mu butaka ubanje kuruha.+
18 Ubutaka uhingamo buzajya bumeramo amahwa n’ibitovu,* kandi uzajya urya ibimera byo mu murima.
19 Uzajya uvunika cyane* kugira ngo ubone ibyokurya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe.+ Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”+
20 Nyuma y’ibyo Adamu yita umugore we Eva,* kuko ari we wagombaga kuzaba mama w’abariho bose.+
21 Nuko Yehova Imana akorera Adamu n’umugore we imyambaro miremire y’impu ngo bayambare.+
22 Yehova Imana aravuga ati: “Dore uyu muntu abaye nkatwe ku birebana no kumenya icyiza n’ikibi.+ None rero, ngiye kugira icyo nkora kugira ngo adasoroma no ku mbuto z’igiti cy’ubuzima+ akazirya maze akabaho iteka.”
23 Nuko Yehova Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni+ kugira ngo ajye guhinga ubutaka yakuwemo.+
24 Yirukana uwo muntu kandi mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni, ahashyira abakerubi+ n’inkota yaka umuriro yahoraga yikaraga. Ibyo yabikoze kugira ngo afunge inzira ijya kuri cya giti cy’ubuzima.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “kinogeye ijisho.”
^ Cyangwa “ubaye ikivume.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Bisobanura ngo: “Umuntu wakuwe mu mukungugu.”
^ Kuvuma ni “ukwifuriza ibintu bibi umuntu cyangwa ikintu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Ni ubwoko bw’ibimera bifite amahwa.
^ Cyangwa “uzajya urya ubanje gututubikana.”
^ Bisobanura ngo: “Umuntu muzima.”