Intangiriro 38:1-30

  • Yuda na Tamari (1-30)

38  Muri icyo gihe, Yuda asiga abavandimwe be, ashinga ihema rye hafi y’aho Umunyadulamu witwaga Hira yari atuye.  Nuko Yuda abonayo umukobwa wa Shuwa wari umugabo w’Umunyakanani.+ Ashakana na we, agirana na we imibonano mpuzabitsina.  Uwo mugore aratwita, abyara umwana w’umuhungu maze Yuda amwita Eri.+  Uwo mugore yongera gutwita, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu amwita Onani.  Nanone arongera abyara umwana w’umuhungu amwita Shela. Yuda yari atuye muri Akizibu+ igihe yabyaraga uwo mwana.  Nyuma y’igihe, Yuda yashakiye Eri imfura ye umugore witwaga Tamari.+  Ariko Eri yakoraga ibidashimisha Yehova bituma Yehova amwica.  Yuda abibonye abwira Onani ati: “Shakana n’umugore wa mukuru wawe maze mugirane imibonano mpuzabitsina kugira ngo mukuru wawe azagire abana.”+  Ariko Onani yari azi ko abo bana batari kuzaba abe.+ Ni yo mpamvu iyo yagiranaga imibonano mpuzabitsina n’umugore wa mukuru we yamenaga intanga hasi kugira ngo mukuru we atazagira abana.+ 10  Ibyo bintu yakoraga byababaje Yehova, bituma na we amwica.+ 11  Nuko Yuda abwira Tamari umugore w’umuhungu we ati: “Guma iwanyu uri umupfakazi kugeza aho umuhungu wanjye Shela azakurira.” Kuko yibwiraga ati: “Na we ashobora gupfa nka bakuru be.”+ Tamari aragenda akomeza kuba kwa papa we. 12  Hashize iminsi, umukobwa wa Shuwa,+ ari we mugore wa Yuda, arapfa. Yuda amara iminsi amuririra. Iyo minsi yo kumuririra irangiye, ajya i Timuna+ kureba abogoshaga ubwoya bw’intama ze. Yajyanye n’incuti ye yitwaga Hira w’Umunyadulamu.+ 13  Babwira Tamari bati: “Dore papa w’umugabo wawe agiye i Timuna kogoshesha intama ze.” 14  Nuko akuramo imyenda y’ubupfakazi yambara undi mwenda kandi yitwikira mu maso kugira ngo hatagira umumenya, maze yicara mu marembo y’umujyi wa Enayimu uri ku nzira ijya i Timuna. Yabitewe n’uko yari yarabonye Shela yarakuze, ntibamumushyingire.+ 15  Yuda amubonye agira ngo ni indaya kuko yari yitwikiriye mu maso. 16  Nuko amusanga aho yari ari hafi y’inzira, aramubwira ati: “Ndakwinginze, reka turyamane.” Ntiyari azi ko ari umugore w’umuhungu we.*+ Ariko Tamari aramubaza ati: “Urampa iki ngo turyamane?” 17  Na we aramusubiza ati: “Njyewe ubwanjye nzakoherereza umwana w’ihene wo mu mukumbi wanjye.” Ariko aramubaza ati: “None se urampa iki ngo mbe ngisigaranye* mu gihe ntegereje ko uwohereza?” 18  Yuda aramubaza ati: “Urashaka ko nguha iki?” Na we aramusubiza ati: “Urampa impeta yawe iriho ikimenyetso+ n’umugozi wayo n’inkoni witwaje.” Nuko arabimuha bagirana imibonano mpuzabitsina maze amutera inda. 19  Hanyuma Tamari aragenda, akuramo wa mwenda maze arongera yambara imyenda ye y’ubupfakazi. 20  Yuda yohereza umwana w’ihene awuha ya ncuti ye y’Umunyadulamu,+ kugira ngo ajye kugaruza ibyo wa mugore yari yasigaranye, ariko ntiyamubona. 21  Agenda abaza abantu baho ati: “Ya ndaya* yo muri Enayimu yajyaga yicara ku nzira iri he?” Na bo bakamusubiza bati: “Nta ndaya yigeze iba muri aka gace.” 22  Amaherezo asubira aho Yuda yari ari aramubwira ati: “Nta we nabonye kandi abantu baho bambwiye bati: ‘iyo ndaya nta yigeze iba ino aha.’” 23  Yuda aravuga ati: “Mureke abyigumanire kugira ngo tudaseba. Uko biri kose, nohereje umwana w’ihene kandi nawe ntiwabonye uwo mugore.” 24  Icyakora hashize nk’amezi atatu, babwira Yuda bati: “Tamari umugore w’umuhungu wawe yabaye indaya none aratwite.” Yuda abyumvise aravuga ati: “Nimumusohore atwikwe.”+ 25  Nuko mu gihe bamusohoraga, atuma kuri Yuda ati: “Nyiri ibyo bintu ni we wanteye inda.” Yongeraho ati: “Ndakwinginze, genzura iyo mpeta iriho ikimenyetso n’umugozi wayo n’inkoni umenye nyirabyo.”+ 26  Hanyuma Yuda arabigenzura maze aravuga ati: “Ibyo avuga ni ukuri. Amakosa ni ayanjye kuko ntamushyingiye umuhungu wanjye Shela.”+ Yuda ntiyongeye kugirana na we imibonano mpuzabitsina. 27  Igihe cyo kubyara kigeze, basanga atwite impanga. 28  Nuko mu gihe yarimo abyara, umwana umwe azana ukuboko maze umubyaza ahita agufata akuzirikaho agashumi gatukura, aravuga ati: “Uyu ni we waje mbere.” 29  Ariko uwo mwana ashubijeyo ukuboko, umuvandimwe we ahita asohoka, maze wa mubyaza aratangara ati: “Ibi ukoze ni ibiki ko ukomerekeje* mama wawe?” Ni cyo cyatumye yitwa Peresi.*+ 30  Hanyuma umuvandimwe we, wa wundi bari baziritse agashumi gatukura ku kuboko na we aravuka, maze bamwita Zera.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umukazana we.”
Cyangwa “urampa iyihe ngwate?”
Cyangwa “indaya yo mu rusengero.”
Cyangwa “wisaturiye aho unyura.”
Bisobanura ngo: “Gusatura.” Bishobora kuba byerekeza ku gikomere umubyeyi agira iyo ari kubyara.