Intangiriro 50:1-26
50 Nuko Yozefu yunama kuri papa we,+ amuririraho kandi aramusoma.
2 Hanyuma Yozefu ategeka abagaragu be b’abaganga gusiga imibavu umurambo+ wa papa we kugira ngo utabora. Nuko abo baganga basiga imibavu umurambo wa Isirayeli.
3 Bamara iminsi 40 yose bamusiga imibavu kuko iyo ari yo minsi bamaraga basiga umurambo imibavu. Nuko Abanyegiputa bamara iminsi 70 bamuririra.
4 Amaherezo iminsi yo kumuririra irarangira maze Yozefu abwira abo mu rugo rwa Farawo ati: “Niba munyishimiye, ndabinginze mumbwirire Farawo muti:
5 ‘papa yarandahije+ arambwira ati: “dore ngiye gupfa.+ Uzanshyingure mu mva yanjye+ nacukuye mu gihugu cy’i Kanani.”+ None ndakwinginze, nyemerera ngende njye gushyingura papa hanyuma nzagaruke.’”
6 Farawo aravuga ati: “Genda ushyingure papa wawe nk’uko yabikurahije.”+
7 Yozefu ajya gushyingura papa we. Ajyana n’abagaragu ba Farawo bose, abakuru+ bo mu rugo rwe bose n’abakuru bo mu gihugu cya Egiputa bose.
8 Nanone, Yozefu ajyana n’abo mu rugo rwe bose, abavandimwe be bose n’abo mu rugo rwa papa we.+ Abana babo bato ni bo bonyine basigaye i Gosheni hamwe n’amatungo yabo.
9 Ajyana n’amagare+ n’abagendera ku mafarashi, bagenda ari itsinda rinini cyane.
10 Bagera muri Atadi, mu karere ka Yorodani, ahantu hari imbuga bahuriragaho imyaka, maze bahageze bararira cyane, baraboroga. Nuko Yozefu amara iminsi irindwi akora imihango y’icyunamo aririra papa we.
11 Abaturage bo muri icyo gihugu, ari bo Banyakanani, babonye iyo mihango y’icyunamo yabereye ku mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Aba ni Abanyegiputa bafite agahinda kenshi!” Ni cyo cyatumye aho hantu hitwa Abeli-misirayimu,* hakaba ari mu karere ka Yorodani.
12 Nuko abahungu ba Yakobo bamukorera ibyo yari yarabategetse byose.+
13 Bajyana umurambo we mu gihugu cy’i Kanani, bawushyingura mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela uri imbere y’i Mamure, uwo Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti kugira ngo ajye awushyinguramo.+
14 Yozefu amaze gushyingura papa we, asubira muri Egiputa ari kumwe n’abavandimwe be n’abandi bose bari bajyanye na we gushyingura.
15 Abavandimwe ba Yozefu babonye Yakobo amaze gupfa, batangira kuvuga bati: “Nta wamenya, wenda Yozefu aratwanga kandi rwose azatwishyura ibibi byose twamukoreye.”+
16 Nuko batuma kuri Yozefu baramubwira bati: “Mbere y’uko papa wawe apfa yarategetse ati:
17 ‘muzabwire Yozefu muti: “ndakwinginze, babarira abavandimwe bawe ibibi byose bagukoreye n’icyaha cyabo kuko bakugiriye nabi.”’ None rero, twebwe abagaragu b’Imana ya papa wawe turakwinginze, tubabarire icyaha cyacu.” Nuko babibwiye Yozefu, kwihangana biramunanira ararira.
18 Hanyuma abavandimwe be na bo baraza bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi baravuga bati: “Dore turi abagaragu bawe!”+
19 Yozefu arababwira ati: “Ntimugire ubwoba. None se ndi Imana kugira ngo mbacire urubanza?
20 Mwe mwashakaga kungirira nabi,+ ariko Imana yo yashakaga gukora ibyiza kugira ngo irokore ubuzima bwa benshi nk’uko bimeze uyu munsi.+
21 Ubwo rero, ntimugire ubwoba. Nzakomeza kubaha ibyokurya, mwe n’abana banyu.”+ Uko ni ko yabahumurije, akababwira amagambo abagarurira icyizere.
22 Yozefu akomeza gutura muri Egiputa, we n’abo mu rugo rwa papa we. Yozefu yabayeho imyaka 110.
23 Nuko Yozefu abona abuzukuru ba Efurayimu,+ abona n’abana ba Makiri+ umuhungu wa Manase kandi yabafataga nk’abana be.*
24 Amaherezo Yozefu abwira abavandimwe be ati: “Dore ngiye gupfa ariko Imana izabitaho rwose+ kandi izabakura muri iki gihugu ibajyane mu gihugu yarahiye ko izaha Aburahamu, Isaka na Yakobo.”+
25 Yozefu arahiza abahungu ba Isirayeli arababwira ati: “Imana izabitaho nta kabuza. Namwe nimurahire ko muzajyana amagufwa yanjye mukayakura ino.”+
26 Nuko Yozefu apfa afite imyaka 110. Basiga umurambo we imibavu,+ bawushyira mu isanduku muri Egiputa.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Bisobanura ngo: “Icyunamo cy’Abanyegiputa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bavukiye ku mavi ya Yozefu.”